Rwamagana: Abagera Ku bihumbi 10 barimo kwamagana ifatwa rya Lt. Gen. Karake
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana babarirwa mu bihumbi 10 baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karenzi Karake, basaba ko u Bwongereza bwamurekura vuba na bwangu.
Igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena 2015, abigaragambya batangiye urugendo guhera i saa yine zuzuye, bava ku kibuga cya Rwamagana, berekeza ahitwa muri Arete, bakomereza Ku isoko rya Rwamagana, bongera guhetura bagaruka Ku kibuga, ahagiye gutangirwa ubutumwa nyamukuru.

Abigaragambya, bafite ibyapa byanditseho ubutumwa busaba ko u Bwongereza burekura Lt. Gen. Karenzi Karake, kwamagana agasuzuguro k’u Bwongereza ndetse n’ubuvuga ko kugira "insina ngufi" Abanyafurika bidashobora kwihanganirwa.

Abigaragambya baravuga ko biteye agahinda n’ishavu kubona Lt. Gen. Karenzi Karake bafata nk’imwe mu ntwari zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi yatabwa muri yombi mu gihe badafata abakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside.

Mu gutangiza uru rugendo, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, atangaje ko ubuyobozi bw’akarere bwaje kwifatanya n’abaturage mu kababaro k’itabwa muri yombi rya Lt. Gen.

Babona ko Lt. Gen. Karake riri mu rwego two guca intege Abanyarwanda mu ntambwe nziza y’imiyoborere n’iterambere bagezeho. Uyu muyobozi afatanyije n’abaturage ayoboye basaba ko Lt. Gen. Karake yarekurwa nta yandi mananiza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye nari mpari ,rwose abazungu barirata .
Nukuri banyaRwanda nimukomeze mugaragaze ubutwari nogukundana kwacu tugaragaza ukuri mumahanga