Rwamagana: Abagera Ku bihumbi 10 barimo kwamagana ifatwa rya Lt. Gen. Karake

Abaturage b’Akarere ka Rwamagana babarirwa mu bihumbi 10 baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karenzi Karake, basaba ko u Bwongereza bwamurekura vuba na bwangu.

Igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena 2015, abigaragambya batangiye urugendo guhera i saa yine zuzuye, bava ku kibuga cya Rwamagana, berekeza ahitwa muri Arete, bakomereza Ku isoko rya Rwamagana, bongera guhetura bagaruka Ku kibuga, ahagiye gutangirwa ubutumwa nyamukuru.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Adboul Kalim yifatanyije n'abaturage muri iki gikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Adboul Kalim yifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa.

Abigaragambya, bafite ibyapa byanditseho ubutumwa busaba ko u Bwongereza burekura Lt. Gen. Karenzi Karake, kwamagana agasuzuguro k’u Bwongereza ndetse n’ubuvuga ko kugira "insina ngufi" Abanyafurika bidashobora kwihanganirwa.

Urubyiruko rwiga mu mashuri narwo ntirwatanzwe.
Urubyiruko rwiga mu mashuri narwo ntirwatanzwe.

Abigaragambya baravuga ko biteye agahinda n’ishavu kubona Lt. Gen. Karenzi Karake bafata nk’imwe mu ntwari zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi yatabwa muri yombi mu gihe badafata abakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside.

Abaturage babyukiye mu myigaragambyo bavuga ko banze agasuzuguro ka bamwe mu banyamahanga.
Abaturage babyukiye mu myigaragambyo bavuga ko banze agasuzuguro ka bamwe mu banyamahanga.

Mu gutangiza uru rugendo, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, atangaje ko ubuyobozi bw’akarere bwaje kwifatanya n’abaturage mu kababaro k’itabwa muri yombi rya Lt. Gen.

Abamugaye nabo ntibatwanzwe mu kugaragaza icyo batekereza ku Bwongeleza.
Abamugaye nabo ntibatwanzwe mu kugaragaza icyo batekereza ku Bwongeleza.

Babona ko Lt. Gen. Karake riri mu rwego two guca intege Abanyarwanda mu ntambwe nziza y’imiyoborere n’iterambere bagezeho. Uyu muyobozi afatanyije n’abaturage ayoboye basaba ko Lt. Gen. Karake yarekurwa nta yandi mananiza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

nanjye nari mpari ,rwose abazungu barirata .

ntirenganya jean claudeb yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Nukuri banyaRwanda nimukomeze mugaragaze ubutwari nogukundana kwacu tugaragaza ukuri mumahanga

Jules yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka