RPPA ntiyemeranya na ba rwiyemezamirimo kuri ruswa bakwa ngo bishyurwe

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ruswa, abapiganira amasoko ya Leta bazwi nka ba “Rwiyemezamirimo” baremeza ko ruswa ikivuza ubuhuha muri uru rwego, kandi ngo bakaba bayisabwa cyane iyo bigeze mu kwishyurwa amafaranga ku mirimo baba barakoze. Ibyo ngo bigakorwa inzego zishinzwe kwishyura zibatinza kugira ngo babanze “bibwirize”.

Ba rwiyemezamirimo bapiganira amasoko ya Leta bavuga ko ishingiro ry’ikibazo cyo gutinda kwishyurwa, ari na cyo kiviramo bamwe gutanga ruswa kugira ngo byihutishwe, ngo ahanini gishingiye ku nzego nyinshi inzira yo kubishyura icishwamo nyuma yo gusoza imirimo.

Sibomana Celestin ushinzwe kongera ubumenyi muri RPPA ntiyemeranya na ba rwiyemezamirimo bavuga ko bacibwa ruswa ngo bishyurwe.
Sibomana Celestin ushinzwe kongera ubumenyi muri RPPA ntiyemeranya na ba rwiyemezamirimo bavuga ko bacibwa ruswa ngo bishyurwe.

Icyo gihe, ngo basabwa gukora “facture” bakayishyikiriza urwego bakoreye imirimo, na rwo rukazageza iyo “facture” ku Mucungamutungo w’Igihugu umwe (muri MINICOFIN) wakira izo mu gihugu hose, yamara kuyemeza ikabona koherezwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kugira ngo rwiyemezamirimo abone amafaranga.

Kuri iki cyiciro by’umwihariko ngo ni ho habera amagorane kuko nta rwiyemezamirimo uba ashobora kuhagera uretse gutegereza igihe bizatunganira. Aha ngo ni na ho abashoboye kubona abo batuma, binginga “ababagererayo” kugira ngo babatangire ruswa maze “facture zabo zikigizwa bugufi kugira ngo zishyurwe.”

Umwe muri ba rwiyemezamirimo waganiriye na Kigali Today yagize ati “Kubivuga mu magambo birihuta ariko mu bikorwa bitwara amezi.”

Mu bindi bibazo bitinza kwishyurwa kwa ba rwiyemezamirimo, harimo kuba zimwe mu nzego za Leta zitanga amasoko zidafite ingengo y’imari ahubwo ziyiteganya, maze ba rwiyemezamirimo bagasoza imirimo iyo ngengo y’imari itaraboneka.

Ibyo ngo bibateza igihombo kuko abenshi baba bakoresha amafaranga bagujije mu mabanki, batinda kwishyura bagacibwa inyungu z’ubukerererwe.

Abapiganira amakosa ya Leta bavuga ko harimo ruswa kandi ngo icibwa mu ibanga rikomeye.
Abapiganira amakosa ya Leta bavuga ko harimo ruswa kandi ngo icibwa mu ibanga rikomeye.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) cyo nticyemeranya na ba rwiyemezamirimo bavuga ibyo ngo kuko nta wukwiriye gutanga ruswa kugira ngo yishyurwe amafaranga ari mu burenganzira bwe.

Sibomana Celestin, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongera Ubumenyi muri RPPA, avuga ko bidakwiriye ko rwiyemezamirimo atanga ruswa kugira ngo yishyurwe ndetse agasaba ababa bagifite ibyo bitekerezo guhinduka, bakanyura mu nzira zemewe.

Uyu muyobozi yemera ko ikibazo cyo gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo kiriho koko, by’umwihariko gishingiye ku nzira ndende zinyurwamo ngo ba rwiyemezamirimo bakoreye Leta bishyurwe ariko akavuga ko RPPA yakoze ubuvugizi ku buryo ngo iki kibazo kigiye gukemuka ku buryo urwego rwatanze imirimo ari na rwo ruzajya rwishyura rwiyemezamirimo bitagombye kuzenguruka mu nzego nyinshi.

Agaruka ku kibazo cy’inzego za Leta zitanga amasoko nyamara nta ngengo y’imari zifite, Sibomana yavuze ko ibi bidakwiriye ndetse yihanangiriza bene izo nzego azisaba kwirinda gukora ayo makosa ngo kuko na byo bijya bibaho.

Sibomana avuga ko kugira ngo isoko rizajye ryishyurirwa igihe bisaba ko urwego rwa Leta rutangaza isoko rufite amafaranga.

Yagize ati “Icyo ni ikintu cya mbere inzego za Leta zigomba kwitaho, ntizigatangaze isoko zidafite amafaranga yo kwishyura. Ibyo bibazo biriho koko, hari abatinze kwishyura. Ni na yo mpamvu RPPA yahawe inshingano zo gukora ubuvugizi. Iyo dukora ubuvugizi dushishikariza inzego za Leta kujya zitanga amasoko zifite ubushobozi bwo kwishyura.”

Mu nama yabereye i Rwamagana, tariki 19/06/2015, ihuje RPPA na ba rwiyemezamirimo bapiganira amasoko ya Leta mu Ntara y’Iburasirazuba, hagamijwe kunoza imicungire y’amasoko n’imikoreshereze myiza y’amafaranga ya Leta, iki kigo cyongeye kwizeza ubuvugizi ba rwiyemezamirimo ku buryo bazajya bishyurwa ku gihe. Gusa na bo, bagasabwa kuzigamira Leta, bakora ibikorwa byujuje ubuziranenge kandi biramba.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka