Rwamagana: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kunoza imikorere
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abagize urwego rwa DASSO kwirinda guhutaza abaturage, ahubwo bagashyira ingufu mu kurinda icyahungabanya umutekano cyose.
Umuyobozi w’akarere Uwizeyimana Abdoul Kalim yabibasabye mu mahugurwa yahuje abagize uru urwego mu Karere yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kanama 2015.

Aya mahugurwa yibanze ku mutekano rusange n’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko. Abagize DASSO, isanzwe yunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano, basabwe kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umuturage kabone nubwo yaba ari mu ikosa.
Umuyobozi w’akarere yabwiye aba DASSO ko ntawe ukwiriye guhutaza umuturage kuko nubwo yaba yakoze ikosa, habaho uburyo nyabwo bwo kumukosora. Yongeyeho ko uzanyuranya n’ibyo, azabihanirwa.
Umukuru wa DASSO mu Karere ka Rwamagana, Willy Baguma, yavuze ko kuba urwego rwa DASSO rwegereye abaturage mu gucunga umutekano, abarugize bakwiriye kuba intangarugero birinda amakosa n’imyitwarire idahwitse ahubwo bakaba intangarugero kugira ngo abaturage babagirire icyizere cyo gufatanya na bo.

DASSO Banganirubusa Theogene ukorera mu Murenge wa Mwurire, avuga ko uru rwego rurushijeho kwegera abaturage nta kubahungabanya, byarufasha gukorana neza na bo kandi rukabona amakuru ahagije mu kubungabunga umutekano.
DASSO Uwimana Josiane ukorera mu Murenge wa Munyaga, avuga ko ari byiza kongererwa ubumenyi kugira ngo abagize uru rwego barusheho kubahiriza inshingano zabo bafite ubumenyi buhagije mu mikoranire n’abaturage.
Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe, aba DASSO 45 bo mu Karere ka Rwamagana bibanze ku burenganzira bwa muntu, gukumira iterabwoba, gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kurwanya ruswa.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|