Rwamagana: APPEGA Gahengeri yibutse abanyeshuri n’abarimu bayo bazize Jenoside
Urwunge rw’Amashuri rwa APPEGA Gahengeri ruherereye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 21Kamena 2015, rwibutse abari abanyeshuri n’abarimu barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Muri uyu muhango basabye urubyiruko rwiga muri iri shuri ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange kwigira ku mateka mabi y’ivangura u Rwanda rwanyuzemo, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi ngo bakaba bakwiriye kubakira ku buyobozi bwiza u Rwanda rufite baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Igikorwa cyo kwibuka mu buryo bw’umwihariko abari abanyeshuri n’abarimu ba APPEGA Gahengeri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatusti, kibaye ku nshuro ya 3, cyateguwe ku bufatanye bw’iri shuri n’abahize mbere y’umwaka wa 1994 hagamijwe gusubiza agaciro abari abanyeshuri 42 ndetse n’abarimu 2 b’iri shuri bishwe muri Jenoside.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APPEGA Gahengeri, Ruboneka Sema, avuga ko kwibukira mu ishuri bifasha abanyeshuri bakiri bato gukura bazi neza amateka yaranze u Rwanda kugira ngo baharanire ko ibibi byabaye bitazongera kubaho ukundi.
Abenshi mu banyeshuri basaga 600 biga muri iri shuri bavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo bakiri bato, mu mikino bakoze, indirimbo n’ubuhamya bwa bamwe muri bo, bagaragaje ko kwibuka Jenoside bituma bamenya amateka y’u Rwanda kandi bikabaha imbaraga zo kurwanya Jenoside n’icyayihembera.

Abitabiriye uyu muhango bagaragarijwe ingorane z’ivangura u Rwanda rwanyuzemo zikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na none hakishimirwa ko nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside, u Rwanda rwongeye kubona umucyo w’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’icyerekezo cy’iterambere giha buri Munyarwanda icyizere cy’ahazaza.
Ku bw’ibyo, bakaba basabwe kurwanya uwo ari we wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo kuko aba ashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Muri uyu muhango, abahoze ari abanyeshuri ba APPEGA Gahengeri bafashije abana bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), babaha imashini ebyiri zogosha ndetse abitabiriye uyu muhango bakusanya inkunga y’amafaranga mu buryo buzwi nk’agaseke yo kunganira abana barokotse Jenoside biga muri iri shuri batishoboye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane kuba abanyarwanda b’ ingeri zose bitabira ibikorwa byo kwibuka