Rwamagana: Abaturage bakeneye ijwi rya Kagame avuga ko yemera ubusabe bwabo
Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana barifuza ko Perezida Kagame ubwe yavuga ko yemeye ubusabe bwabo, kugira ngo bamenye ko ibyo baharanira bizatanga umusaruro.
Barabitangaza mu gihe hirya no hino mu gihugu, abaturage bakomeje kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ubusabe bw’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahindurwa, kugira ngo bongere gutora Perezida Paul Kagame.

Ibi bitekerezo byagaragajwe na bamwe mu baturage b’Umurenge wa Munyiginya, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki 26/07/2015, baganiraga n’abadepite bari baje kumva ibitekerezo by’aba baturage bashimangiraga ibyo basabye mu nyandiko.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance na Depite Nyiragwaneza Athanasie nibo bari baje kumva ibitekerezo by’abaturage muri uyu murenge,
Abaturage bafashe ijambo bagaragaje ko bakeneye kongera gutora Perezida Paul Kagame bafata nk’intwari yahagaritse jenoside, akubaka ubumwe n’ubwiyunge, agashimangira umutekano kandi agafasha Abanyarwanda kwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

Nubwo abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza ubwo busabe, Perezida Paul Kagame ntarerura ngo avuge ko yiteguye kwakira ubusabe bw’aba baturage.
Babiri mu baturage basabye ko itegeko nshinga rivugururwa bongeyeho ko ku bwabo bamaze gutoranya Perezida Kagame ko ari we ukwiriye kubayobora kugeza igihe azivugira ubwe ko atagishoboye.
Cyakora ngo baracyafite urujijo rwo kumenya niba Perezida Kagame yarumvise ubusabe bwabo akabuha agaciro; bityo bakaba batumye abadepite kubwira Perezida Kagame akabamara igishyika akabemerera ko azabayobora, bityo bakamenya ko inzira barimo izatanga umusaruro bifuza.
Aba baturage bakomeje gusaba ko itegeko nshinga rivugururwa, bavuga ko bakwemerera Perezida Kagame kuyobora u Rwanda igihe cyose ashoboye ariko ku baperezida bamukurikira, bakazagenerwa manda bishingiye ku miyoborere bazagaragaza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|