Rwamagana: Perezida Kagame yabahaye amata ariko baracyamushakaho amavuta
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo Perezida Paul Kagame yabakoreye ibikorwa byinshi byiza byabagejeje ku iterambere bishimira, bakimukeneyeho ibindi byinshi kurushaho, bikaba ari n’impamvu ituma basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihindurwa, itegeko rikavugururwa kugira ngo bongere bamutore.
Ubwo bari mu gikorwa cyo kugaragariza Intumwa za Rubanda ubusabe bwabo bw’uko itegeko nshinga ryahindurwa, ku wa 27/07/2015, bavuze ko Perezida Kagame yahagaritse Jenoside akavana u Rwanda mu maraso none arugejeje ku ntambwe yo kwishimira.

Bavuga ko hari intambwe ikomeye bashaka gutera kandi kugira ngo igerweho, bakavuga ko hakenewe Kagame.
Rugwiza Abdoul Kalim, utuye mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Mabare mu Murenge wa Rubona, avuga ko icyo yishimira kuruta ibindi ari uko ku buyobozi bwa Perezida Kagame yabashije kubona igihugu cyiza kimuha umutekano wose umushoboza kwigeza ku cyo yifuza.

Rugwiza agira ati “Jyewe Kagame ntiyampaye inka ariko yampaye igihugu. Iki gihugu cy’u Rwanda, Abanyarwanda babyibuke [ko] Kagame yasanze ari amaraso, ayora amaraso muri iki gihugu aragikubura aracyoza agisiga amata. Mu gihe amata twayabonye dukeneye n’amavuta. Ntabwo aragera ku mavuta. Turagira ngo atugeze mu gucunda tubone amavuta.”
Uyu muturage wo mu idini ya Isilamu akomeza avuga ko Perezida Kagame ari we perezida wenyine w’u Rwanda watanze ubwisanzure bw’amadini ku buryo n’Abayisilamu bahawe umudendezo.

Rugwiza avuga ko ibyiza by’iterambere Kagame yagejeje ku Banyarwanda ari byo bituma basaba ko itegeko nshinga rivugururwa kugira ngo bongere kumutora.
Rugwiza yongeye kunyomoza abavuga ko abaturage bahaswe kwandikira Inteko Ishinga Amategeko, avuga ko ibyo ari ibinyoma ngo kuko ari bo ubwabo babikoze bashingiye ku byiza Perezida Kagame yabagejejeho.
Uyu mururage agira ati “Nubwo dushaje, nubwo turi abaturage, nubwo tutize izo za politike, ariko tuzi kureba no guhitamo; ntabwo tuyobewe abatuyobora neza n’abatuyobora nabi.”
Abenshi mu basaba ko itegeko nshinga rivugururwa, bifuza ko Perezida Kagame yayobora u Rwanda kugeza igihe azumva atagishoboye naho ku wamukurikira, abaturage bakazamugenera manda biturutse ku miyoborere azabereka.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mureke mbibarize ba nyarwamagana. "ko Imana yaduhaye imbuto n’iyo izidutarira ngo tubashe kuzirya?"