Ubwo bashyikirizwaga impamyabushobozi zabo, abafashe ijambo bose basabye kwibuka inshingano zabo zo gutanga ubuzima no kwita ku barwayi, bakaba badakwiriye kuzatandukira indahiro bagize.

Abaforomo 128 n’ababyaza 70 basoje iki cyiciro, bitezweho gutanga umusaruro mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu kurandura burundu ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara n’impinja zipfa zivuka.
Umuyobozi w’iryo shuri, Soeur Epiphanie Mukabaranga, yavuze ko bafite intego yo gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka urwego rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda.
Ibyo ngo bikazanyura mu gutanga ubumenyi ku rwego rwisumbuye ku buryo umwaka utaha, iri shuri rizatangira gahunda izabahesha impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yasabye abasoje amasomo kumva ko umwuga binjiyemo usaba umuhamagaro, bityo bakazarangwa n’impuhwe kugira ngo bashobore kwita ku barwayi bazabagana.
Ishimwe Bazakare Marie Laetitia, umuforomokazi wahize abandi bose bigaga muri iri shuri agatsinda ku rwego rwo hejuru (Grande Distinction), yatangaje ko biteguye neza kwinjira mu mwuga wo kwita ku barwayi kandi avuga ko bumva neza agaciro n’umuhamagaro w’umwuga wabo.

Ishuri ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana, ryafunguye imiryango mu 1962 ritanga impamyabumenyi za A3. Nyuma gato, ryaje kugera ku mpamyabumenyi za A2. Kuva mu mwaka wa 2007, ryemewe nk’Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza ritanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1).
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mwana akwiye guhabwa ishimwe ry’umunyeshuri w’umuhanga. Nibamuhe bourse akomeze amashuriye akiri muto.
Congratulations Laety.
Congratulations Laetitia!
Uwo mwali nashimirwe kabisa, Imbuto Foundation nkuko ituwe ibikora nibamufashe akomeze, ariwe akwiye igihembo kandi rwose muri iki gihe n’ababyeyi barera neza bakwiye kujya bashimirwa.
Congz to Laetitia, komeza imihigo nibagufashe ukomeze dore uracyali muto, kubona umwana w’umukobwa watinze kandi neza cyane biraryoha kandi bigatanga icyizere, congz no kuababyeyi ibi byose ni imbuto y’icyo mwabibye mumukobwa wanyu.
nabazaga impamvu uyu Nyampinga wabaye uwa mbere Leta y’u Rwanda kuki itamuha bourse hanze? biragaragara rwose ko ari umwana warezwe neza kandi yagirira igihugu akamaro
imfu zabana bapfa mwivuga ntituzongere kuzibona ukundi