Nyuma y’imyaka 65, u Bufaransa bukuye ingabo zabwo muri Senegal

Hari hashize imyaka isaga 60, u Bufaransa buhoza ingabo zabwo muri Senegal, ariko kuri uyu wa 17 Nyakanga bwatanze ibirindiro bya nyuma muri Senegal, akaba ari nabyo byari bisigaye muri Afurika y’u Burengerazuba n’iyo hagati.

Ingabo za nyuma zatashye zibarirwa muri 350 zari zimaze igihe zikora ibikorwa bya gisirikare zifatanyije n’iza Senegal.

Nyuma y’intsinzi ye mu matora yabaye muri Senegal mu 2024, Perezida Bassirou Diomaye Faye yahise asaba u Bufaransa kuvana ingabo zabwo muri Senegal bitarenze uyu mwaka wa 2025.

Bitandukanye n’uko byagenze ku bandi bategetsi bo mu bihugu byahoze bikolonizwa n’u Bufaransa, nyuma bikirukana ingabo zabwo harimo Burkina Faso, Mali ndetse na Niger, Perezida wa Senegal we, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Bufaransa mu bundi buryo, nubwo ingabo zabwo zaba zitakiri muri icyo gihugu.

Mu ijambo yavuze mu mpera z’umwaka wa 2024, Perezida Faye yagize ati, "Senegal ni igihugu kigenga, kandi gifite ubudahangarwa, kandi ubwo budahangarwa ntibwemerera ingabo z’amahanga kugira ibirindiro mu gihugu gifite ubudahangarwa. Gusa, u Bufaransa bwo buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri Senegal”.

Perezida Faye kandi yanasabye u Bufaransa gusaba imbabazi ku bikorwa bibi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni, harimo n’ubwicanyi bwo ku itariki 1 Ukuboza 1944, hicwa abasirikare b’abanyafurika barwanaga ku ruhande rw’u Bufaransa mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka