Rwamagana: Umupfakazi w’abana 6 arashinja ubuyobozi kumunyaga inka
Umupfakazi w’abana 6 utuye mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana, arashinja ubuyobozi kumwambura inka yahawe muri “Girinka”, bukayigabira undi.
Mukaturatsinze Joselyne w’imyaka 33 y’amavuko avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo 2014 yarwaje umwana, biba ngombwa ko ajya kumurwariza mu Bitaro bya Rwamagana maze inka akayisigira umuturanyi we ngo abe ayimufashije.

Ubwo yasubiraga mu rugo mu Ukuboza 2014, ngo yasanze ubuyobozi bw’umudugudu wa Bicumbi mu kagal ka Bicumbi bwarambuye inka uwo yayisigiye, buyigabira undi.
Mukaturatsinze avuga ko ibyo yakorewe ari akarengane kuko iyo nka bamunyaze ngo yabyaye bwa mbere aritura, ibyaye bwa kabiri ipfusha iyayo, none ubu ifite amezi.
Uyu mugore avuga ko yasigiye inka umuturanyi ngo ayimucungire kuko nta mwana mukuru agira wari gusigara ayitaho.
Kuva mu Ukuboza 2014 kugeza muri iyi Kanama ya 2015, amezi 9 arashize uyu mubyeyi yambuwe iyo nka ku buryo ngo atakibona n’ifumbire akaba atakambira ubuyobozi ngo asubizwe inka ye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire, Muhamya Amani, we avuga ko Mukaturatsinze atanyazwe inka nk’uko abivuga ahubwo ko yari yayigurishije; bityo ubuyobozi bukaba bwarashatse kurengera abana afite, bukayivana aho yari yayigurishije, bukayiragiza muramu we kugira ngo izakomeze kugirira umumaro abo bana 6 afite.
Cyakora, ngo ubuyobozi bwiteguye kuyimusubiza akayitunga, mu gihe bakongera kugirana amasezerano y’uko atazayigurisha.
Mukaturatsinze ahakana ko yari yagurishije iyo inka, akvuga ko ababimugeretseho bashingiye ku bukene yisanganiwe kandi bakamufatirana arwaje umwana we mu bitaro ku buryo atashoboraga kubikurikirana.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
oya tujye tuvugisha ukuri byari kuba byiza ko ayisiga maze ikicwa n’inzara none se ko avuga ko yari yagiye kurwaza umwana abo bayobozi baba bararebye neza bagasanga uwo mwana atararwaye kobivugira ko bazayimusubiza bazayambura uwo wayiguze .abayobozi b’inzego z’ibanze kbsa mukwiye kwisubiraho iyo urebye ugasanga umuntu ahawe inzu ifite agaciro karenga nka 2.5000.000frw yarangiza akayifata nabi agafata inzugi z’imbere akazigurisha agafata inka y’ubudehe yahawe akayigurisha ubuyobozi bw’umudugudu mubyumva mwarangiza mukavunira ibiti mu matwi.urebye wasanga ubuyobozi bu à bubifitemo uruhare.mwisubireho mureke kugenda mutubeshya ndetse ninabyo usanga bituma kwesa imihigo bitagenda neza.
aba batanze ibitekerezo baba nibura mwageze aho uwo muntu muvugira ko yarenganye?mbere yo kuvuga ko abayobozi bakoze amakosa ese musanze ibyo bakoze arukuri mwaba mutiteranyije n’Imana yo kubashyera abayobozi kandi mutabanje kureba imva ni mvano yabyo,abanyamakuru nabo bamfa kwandika ibintu batagezeho nabo ndabanenga bajye babanza bagere aho byabereye bandike ibyo bafitiye gihamya naho guhura numuntu munzira ibyo avuze ugahita wandika namakosa
Yewe Abayobozi,baracyakora Amafuti ,nkayo. Nukuri Nge Ndumiwe, Ubu Umuntu Azajya Ajya Ahantu Runaka , Wenda Azamarayo Iminsi, Asige Aragije Ibintu .Umuntu Runaka . Nagaruka, Asange Ibye ,byarigarurijwe Na Reta?? Oya Ahubwo Abo, Bayobozi Nabo Bagomba Guhanwa, Nukuri Ndababaye .
Nasubizwe inka ye... rwose ntimukavange, ntimukavange pe
Ubwo nibyo nimutabare uyu muntu asubizwe inka ye nubundi yari yarayihawe, President Wacu yihera abantu imibereho mukayibaka, inzego zibanze muravanga mukora amafuti menshi ntimugakore amafuti nkayo iteka murayakora nimwisubireho!!!
ikimbabaje nuko ubagabira aba yizeyeko abo yagabiye bameze neza dore ko arinabyo aba yifuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire arabeshya cyane rwose kuko icyo kibazo ndakizi. None se ko uvuga ngo yari yayigurishije mukayaka uwo yari yayigurishije hari urubanza wakiriye rwo gusaba amafaranga iyo nka yariyaguzwe?????!!! Uhubwo mwahenze afite umwana kwa muganga (bari mu bitaro rwose) inka murayimunyaga!!!! Birababaje kubona abashinzwe kurengera abapfakazi n’imfubyi arimwe mubarya ari bazima, bakubura ubatabara. Perezida wacu aracyafite ibibazo rwose kuki mumurusha cyaneeeee!!!!