Iburasirazuba: Abayobozi mu turere n’imirenge bungutse ubumenyi ku mategeko y’ubutaka
Hagamijwe kurushaho gufasha abaturage kwandikisha ubutaka bwabo no gukora ihererekanya ryabwo kandi hubahirizwa icyo bwagenewe gukora, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere cyahuguye abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu Ntara y’Iburasirazuba ku mategeko agenga ubutaka no gukemura amakimbirane abukomokaho.
Mu mahugurwa y’iminsi 4 yasorejwe i Rwamagana ku wa 6/08/2015, abayitabiriye bagaragaje ko bungutse ubumenyi bazifashisha mu gukemura ibibazo bishingiye ku butaka bahuraga na byo.

Aya mahugurwa aje nyuma y’uko hirya no hino mu mirenge hashyizwe abanyamategeko mu by’ubutaka (Noteri) bashinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubutaka ndetse bakaba ari bo bashyira umukono ku masezerano y’ihererekanywa ryabwo mu murenge.
Mukunzi Augustin Emmanuel, Umubitsi wungirije w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko guhugura inzego zose zifite aho zihurira n’ubutaka ngo bizafasha gukemura ibibazo bivuka muri uru rwego. Ikindi ngo ni uko bifasha abayobozi kugira ubumenyi bubashoboza gukurikirana abakozi babo bashinzwe ubutaka.
By’umwihariko nko kuri buri murenge, hari hasanzwe Noteri none hiyongereyeho na Noteri w’ubutaka. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari bakeneye ubumenyi bwo gutandukanya inshingano z’abo ba Noteri bombi.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gatsibo, Manzi Theogene, avuga ko nubwo atari umunyamategeko w’umwuga, ngo yabonye ubumenyi buzamufasha gukemura ibibazo by’ubutaka buri mu nshingano ze.
Uyu muyobozi umaze amezi atandatu mu nzshingano agira ati “Kuba mbonye amahugurwa yo gukemura ibibazo by’ubutaka, jyewe biramfashije ku buryo bw’umwihariko. Mpabonye igisubizo cy’ibibazo ndimo kugenda mpura na byo kandi mpabonye ubumenyi buzamfasha gukemura n’ibindi bizaza.”
Mushabe Claudian, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko kimwe na bagenzi be, bungutse inama kandi bakizera ko ibibazo bitandukanye byagaragaraga mu rwego rw’ubutaka bizakemuka.
Abitabiriye aya mahugurwa babonye ubumenyi ku bijyanye n’imikoresherezwe y’ubutaka, izungura, kwandikisha ubutaka no kwandikisha ihererekanya ryabwo. Biteganyijwe ko amahugurwa nk’aya azakomereza mu zindi ntara z’igihugu.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|