Rwamagana: Aba DASSO baremeye incike ya jenoside banayitera inkunga y’imirimo
Abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) bo mu Karere ka Rwamagana, bafashije umukecuru w’incike ya jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Mudugudu wa Kangerero, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana, bamuha ibikoresho byo mu nzu, ibiribwa bamukorera imirimo y’amaboko.
Ibikoresho bahaye uyu mukecuru birimo intebe zo mu ruganiriro, umufariso, ibiribwa ndetse n’amasabune; byose hamwe bibarirwa mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180. Iyi nkunga ikaba yarakusanyijwe n’aba DASSO 45 bakorera mu Karere ka Rwamagana.

Umukecuru witwa Mukantabana Esther wahawe ibi bikoresho, yashimiye urwego rwa DASSO ndetse n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame, ngo kuko byose bikomoka ku miyoborere myiza yatoje Abanyarwanda.
Mukantaba akaba yagaragaje icyifuzo cy’uko Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yakomeza kuyobora u Rwanda ngo kuko ku buyobozi bwe, ni bwo incike zabonye agaciro n’ubufasha.

Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Rwamagana, Baguma Willy, avuga ko nubwo bashinzwe umutekano, ngo bafite n’imbaraga zafasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza, ikaba ari yo mpamvu bazikoresheje bunganira uyu mukecuru.
Baguma avuga ko nyuma yo kugira icyo gitekerezo nk’aba DASSO bakorera mu Karere ka Rwamagana, begereye ubuyobozi bw’akarere maze bubereka uwo mukecuru utishoboye, na bo banoza inama yo kumufasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, yavuze ko urwego rwa DASSO rugize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango y’abarokotse jenoside batishoboye kandi ngo ubuyobozi buzakomeza gushishikariza n’abandi bafatanyabikorwa gufasha imiryango nk’iyi.

Uretse inkunga y’ibikoresho, aba DASSO b’i Rwamagana basirije uyu mukecuru inkwi zo gucana ndetse bamutunganyiriza akarima k’igikoni.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibakomerezaho nantu babagabo kuko Dasso barwamagana bafasha abaturage cyane nange nigeze kugira ikibazo baramfasha kirakemuka
Aba DASSO ba rwamagana turabashimiye cyane, bakomereze aho nabantu babagabo cyane.