Rwamagana: Intore zisoje urugerero zirashimirwa uruhare zagize mu iterambere
Intore zo mu Karere ka Rwamagana zisoje icyiciro cya gatatu cy’urugerero kuri uyu wa 26 Kamena 2015 zari zimazeho amezi 6, zirashimirwa uruhare zagize mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire no gutera imbere.
Izo ntore zishimirwa by’umwihariko uruhare mu bikorwa byo guharura imihanda y’imigenderano, kubaka uturima tw’igikoni na rondereza hamwe n’ubukangurambaga zakoze bugatuma abana barenga 290 bari barataye ishuri bongera kwiga.

Intore z’abasore n’inkumi basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014 bazwi nk’Inkomezabigwi ni bo bakoze uru rugerero rwatangiye muri Mutarama 2015.
Habyarimana Considerant, ukuriye Intore z’Inkomezabigwi mu Murenge wa Mwurire, avuga ko mu gihe cy’amezi 6 bari bamaze muri uru rugerero bafashije abaturage b’aho bakoreye mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza bifatika birimo gutunganya imihanda y’imigenderano yasaga n’iyasibamye.
Bazumurinda Louise, na we wakoze uru rugerero, avuga ko yungukiyemo ubumenyi bwo gukora imirimo y’amaboko nko kubaka rondereza ndetse n’akarima k’igikoni kandi ngo igishimishije ni uko byagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Muri iki gihe, Intore 1227 zakoreraga ibikorwa mu mirenge 14 y’Akarere ka Rwamagana, zaharuye imihanda y’imigenderano ireshya n’ibirometero 18, zubaka rondereza 381, uturima tw’igikoni 382, basana inzu 25 z’abatishoboye banakurungira izindi 36, ndetse bubaka ubwiherero 28 ku miryango itishoboye itarabugiraga.

Banakoze kandi ubukangurambaga ku miryango y’abana bari barataye ishuri, ku buryo basoje aya mezi 6 y’urugerero, abanyeshuri 294 bo mu mashuri abanza basubiye mu ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, avuga ko ibikorwa by’intore zo ku rugerero ari ingirakamaro, ndetse bikaba bikwiriye gushinga imizi no kwamamara kugeza kuri buri muturage.
Yagize ati “Turamutse dukomeje tukagira Intore nk’izingizi kandi murabona ko bakiri abana bato, bagacengerwa n’iterambere; twaba tugeze ku rwego rushimishije rwo gutera imbere haba mu myumvire ndetse no mu bikorwa.”
Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi rwatangiye tariki ya 12/01/2015 rusozwa tariki 26/06/2015. Hakaba hasigaye icyiciro cya kane kizakorerwa muri kaminuza ku bazazijyamo, abatazazijyamo bakazagikorera mu midugudu.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|