Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko abafashamyumvire mu bworozi bitezweho kuzamura umukamo no gushishikariza aborozi korora kijyambere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko umuhanda Nyagatare - Rukomo uzafasha mu bucuruzi hagati y’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru.
Abaturage b’umudugudu wa Kagitumba, Akagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba, bavuga ko kutajya muri Uganda nta gihombo babibonamo uretse guhohoterwa.
Abacururiza mu isoko rya Nyagatare bavuga ko imyubakire mibi y’isoko ryabo yatumye risaza ritamaze kabiri.
Mu karere ka Nyagatare hamaze kugaragara abarimu bakomoka mu gihugu cya Uganda 108 bakorera mu Rwanda mu buryo butemewe ndetse bakahaba bitemewe.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2018 abacamanza 17 n’abanditsi b’inkiko 25 birukanywe kubera ruswa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko mu mwaka wa 2024 ubutaka buhingwaho bwuhirwa buzaba bwikubye inshuro zirenga ebyiri.
Abana batandatu biga mu mashuri abanza bagejejwe mu bitaro bya Nyagatare bazira kurya imbuto z’igiti cyitwa Rwiziringa.
Izabiriza Mutoni ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabonye ishuri nyuma y’ubuvugizi bwa Kigalitoday.
Bamwe mu barimu mu murenge wa Rwempasha bavuga ko ubuke bw’ibyumba by’amashuri butuma abana batigishwa mudasobwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko butazihanganira abarimu banywa inzoga mu masaha y’akazi n’abambara nabi kuko batanga ingero mbi.
Col. Albert Rugambwa avuga ko abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagiye mu ijuru kuko ibyo baharaniye byagezweho.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare baracyanika umuceri mu gisambu ku mahema kubera imbuga nkeya.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019, imvura ivanze n’umuyaga yibasiye utugari twa Mahoro na Gakoma two mu Murenge wa Mimuli inzu 36 z’abaturage n’insengero eshatu bivaho ibisenge.
Nyamvura Patricie wo mu Kagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare yemeza ko ibiyobyabwenge byacitse, n’ikimenyimenyi atakibona umusomya ku ishashi.
Niyonsenga Béatrice wo mu Mudugudu wa Muyenji, Akagari ka Kabezza, Umurenge wa Gatunda agiye kubakirwa n’urubyiruko nyuma yo kumara igihe yibana, umugabo yaramutaye.
Nkangura Steven, umuturage w’Akagari ka Barija Umurenge wa Nyagatare avuga ko bitoroshye kurandura ruswa kubera amabanga aba hagati y’uyitanga n’uyakira. Yemeza ko kugira ngo icike hashyirwaho igihembo ku muntu wayatswe kuko byatuma atanga amakuru.
Ndungutse Jean Bosco umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburasirazuba avuga ko mu myaka ibiri bazaba bujuje uruganda rutunganya akawunga ruhagaze miliyari ebyiri n’igice.
Imiryango itishoboye 113 yo mu mirenge itatu yo muri Nyagatare yahawe inka. Kamugundu Nasson umuturage wo mu kagari ka Nsheke, umwe mu bahawe inka, ashimira perezida wa Repubulika wamuhaye inka nyuma y’imyaka irenga 20 ize zinyazwe.
Mugenzi Louis Marie umucamanza mu rukiko rw’ikirenga avuga ko hari inkiko zifata ibyemezo bitandukanye ku kibazo kimwe kubera imyandikire y’imanza.
Abaturage b’Umudugudu wa Gacundezi ya 2 barasaba ubuyobozi kubaha urumuri kugira ngo babashe guhangana n’abacuraguzi bababuza gusinzira.
Ntakirutimana Marie Chantal arasaba Leta inka yo gukamira umwana yasigiwe n’umurwayi wo mu mutwe atazi iyo akomoka.
Nyiraruhengeri Esperance wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare yababajwe no gutangira umwaka mushya arya ibishyimbo mu gihe we yifuzaga inyama.
Bamwe mu bakomoka mu karere ka Nyagatare bashinze umuryango udaharanira inyungu hagamijwe kunganira leta mu guteza imbere umuturage.
Abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bavuga ko kudasurwa n’imiryango yabo bibatera impungenge zo gutaha igihe basoje ibihano.
Mu gihe henshi mu Rwanda no ku isi Noheri ari umunsi wo kwishimisha, aho bamwe bafata ibisindisha hakaba n’abo byandarika, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bo bahisemo kwirinda ibisindisha.
Bamwe mu batishoboye bahawe inguzanyo ya VUP bamaze kwambura miliyoni zirenga 78Frw kandi ngo abenshi nta bushobozi bwo kwishyura bafite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko Mutarama 2019 igomba kurangira bamwe mu bakozi bambuye SACCO bamaze kwishyura.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rurashinja abagabo bakuze, bafite amikoro kuba aribo batera abana b’abangavu inda.
Bajeneza Alphonsine wo mu kagari ka Nyamikamba umurenge wa Gatunda, akarere ka Nyagatare yasinyiye inguzanyo yo muri SACCO atazi ko ari iyo kumuharika.