
Izabiriza Mutoni yari yarahagaritse kwiga kuva uyu mwaka w’amashuri wa 2019 watangira kubera gucika intege zo kwigishwa n’abarimu badahuje imvugo.
Nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yari yahawe kwiga ishami ry’ubuvanganzo mu Kinyarwanda n’igiswahili ku ishuri yigagaho ari ryo GS Tabagwe.
Murekatete Julliet, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza yabwiye Kigali Today ko ubuvugizi bwayo bwatumye Izabiriza Mutoni abona ishuri.
Ati “ Rwose mbikuye ku mutima ndabashimira, ntabwo nari nziko mwadufasha muri ubu buryo, nanejejwe no guhamagarwa bambwira ko yabonye ishuri muri Gatagara.”
Ubu tugiye gushaka ibikoresho tujye n’iwabo tubabwire bamutegure, tumupakire tumugeze ku ishuri, yabonye umwanya muri HVP Huye mu ishami ry’imibare, Mudasobwa n’ubukungu ( MCE).
Murekatete by’umwihariko ashimira HVP Huye kubera impuhwe bagaragaje no gufasha mu burezi bw’abafite ibibazo.
Agira ati “ Gatagara ndabashimira ni abantu beza, ni abagiraneza, baduhaye igisubizo mu gihe twashakishaga ukundi twabonera uwo mwana wacu ishuri, bakomereze aho ni abantu beza sinabona amagambo mbivugamo.”
Yemeza ko iki cyumweru kigomba kurangira Izabiriza Mutoni yagejejwe ku ishuri kugira ngo akomeze amasomo ye.
Inkuru bijyanye:
Ubumuga bwatumye Izabiriza adakomeza amashuri kandi yaratsinze
Ohereza igitekerezo
|