Inkiko ziracyafata ibyemezo bitandukanye ku kibazo kimwe

Mugenzi Louis Marie umucamanza mu rukiko rw’ikirenga avuga ko hari inkiko zifata ibyemezo bitandukanye ku kibazo kimwe kubera imyandikire y’imanza.

Kayitesi Slyvia Zainab visi perezida w'urukiko rw'ikirenga
Kayitesi Slyvia Zainab visi perezida w’urukiko rw’ikirenga

Mugenzi Louis Marie yemeza ko hari bamwe mu bacamanza mu gihugu batamenya neza imanza zose zakemuye ikibazo runaka ngo bamenye n’igisubizo cyatanzwe ngo babe aricyo bagenderaho bigatuma abantu badahabwa ubutabera.

Ati “Ugasanga mu gihugu kimwe inkiko zishobora gufata ku kibazo kimwe ibyemezo bitandukanye, ibyo rero si ubutabera.”

Yongera ati “Ariko iyo abantu bamenye kubera ko barebye uko imanza zanditse, icyemezo kivuye mu rubanza runaka akaba ari na cyo gisubizo kigerageza gutangwa mu rundi rubanza rukemura ikibazo nkacyo birafasha.”

Yabitangaje kuri uyu wa 09 Mutarama, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga, abanditsi barwo, abashakashatsi n’abagenzuzi, abera mu karere ka Nyagatare.

Atangiza aya mahugurwa, Kayitesi Slyvia Zainab visi perezida w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko aya amahugurwa ku bacamanza b’urukiko rw’ikirenga agamije kwisuzuma no gushakisha uko barushaho gutanga ubutabera binyuze mu kwandika neza imanza nokuzica neza.

Ngo uretse kuzandika no kuzica neza ngo umdi musaruro utegerejwe ni ubushobozi bwo kubasha kuzisesengura neza hagatangwa ubutabera bunyuze bose.

Agira ati “Urukiko rw’ikirenga ni urukiko rwa nyuma rusuzuma imanza kenshi zagaragayemo akarengane kandi rugatanga ubutabera, iyo twihugura tuba tugira ngo ayo mategeko, amahame n’ibindi turusheho kubisesengura dutange ubutabera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abacamanza b’urukiko bagomba kuba abacamanza baca imanza zicukumbuye z’intangarugero. Ariko biciraga imanza nk’abo mu zibanze. Mwe kubigisha kugendera ku byemejwe n’abandi bashobora kuba baragendeye ku marangamutima cg ibindi

brumo yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka