Umuhanda wa kaburimbo Nyagatare - Gicumbi watangiye kubakwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko umuhanda Nyagatare - Rukomo uzafasha mu bucuruzi hagati y’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru.

Umuhanda wa Kilometero 73,3 watangiye kubakwa uzuzura nyuma y'imyaka ibiri n'igice
Umuhanda wa Kilometero 73,3 watangiye kubakwa uzuzura nyuma y’imyaka ibiri n’igice

Min. Uwihanganye avuga ko Intara y’Iburasirazuba ikungahaye cyane mu muhinzi n’ubworozi kandi n’iy’Amajyaruguru ikaba uko.

Yemeza ko abaturage b’izi Ntara bazabyungukiramo bahererekanya ibicuruzwa.
Ati “Hari igice cy’amajyaruguru cyeramo ibirayi n’ibindi hakaba n’igice cy’iburasirazuba cyeramo ibigori n’ibitoki. Byari bigoye ngo ibyo bice ubwabyo bibashe guhanahana umusaruro kugira ngo Abanyarwanda bose babeho, ubucuruzi bubeho."

Min. Uwihanganye yemeza ko igice cy’Iburasirazuba gisanzwe kirimo ubworozi bukomeye n’igice kigira ubutaka bwera cyane abaturage bakaba bari bafite ikibazo cyo kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Yemeza ko nyuma y’ikorwa ry’umuhanda ugashyirwamo kaburimbo hagashyirwaho n’amatara bizafasha abaturage gukora ubucuruzi bwabo haba ku manywa na nijoro.

Avuga kandi ko uyu muhanda uzafasha mu gutwara abantu n’ibintu ku rwego mpuzamahanga.

Ati "Ubundi abatwara abantu n’ibintu bakoreshaga umuhora wa ruguru bagamije kugana muri Congo yenda baciye i Bukavu, ubu ntibikiri ngombwa ko baca mu mujyi wa Kigali, bashobora guca aha ngaha bagakomeza mu Rukomo, bagakomeza Gicumbi na Base, ugaca Butaro ukagera Kidaho."

Minisitiri Jean de Dieu Uwihanganye yatangije imirimo yo kubaka uwo muhanda
Minisitiri Jean de Dieu Uwihanganye yatangije imirimo yo kubaka uwo muhanda

Minisitiri Uwihanganye na we yemeza ko bizoroha kugera i Gatuna uvuye muri Kagitumba. Ibi yabitangaje ku wa 07 Werurwe 2019 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo ureshya na kilometero 73,3.

Ni umuhanda uzubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ukazahuza Akarere ka Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyari 38.

Guverineri Mufulukye Fred w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko uyu muhanda uzafasha mu bukerarugendo.
Ati " Mukerarugendo azava mu birunga akomeze Nyagatare asure Pariki y’Akagera atabanje kunyura i Kigali."

Aba bayobozi kandi bemeza ko uyu muhanda uzafasha abaturage kuko bazabona akazi.

Umuturage witwa Habimana Pheneas ashimira Perezida wa Repubulika kuko umuhanda yabemereye bagiye kuwubona, ku bwe agasangauwo muhanda uje ari igisubizo kuko uzatuma babona isoko ry’imyaka beza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imirimo yo kubaka uyu muhanda Nyagatare- Rukomo iraganda neza ariko haracyari ikibazo cy’abaturage babaruriwe imitungo mu karere ka Nyagatare batarishyurwa ubu imashini zikora uyu muhanda ziri gusiga inyubako mu manegeka kuburyo zishobora gusenyuka zitarishyurwa kandi abaturage bakizirimo kuko ntibarishyurwa ngo bashake ahandi ho kuba.

Twasabaga ko igikorwa cyo kwishyura abaturage cyakwihutishya, bityo niyi company y’abashinwa iri gukora uyu muhanda imirimo yayo ikihuta kuko biri kudindiza imikorere.

Ababishinzwe nibishyure abaturage bamaze kubarurirwa imotungo yabo kugirango bashake ahandi bakubaka.

MM yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka