General Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda avuga ko nta gihugu na kimwe cyakwifasha mu gukemura ibibazo bibangamiye isi.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwita ku baturage nk’uko bita ku ngo zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko gusubiza abatwika amatafari mu gishanga cy’umuvumba byashingiwe ku nama z’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kandi binyuranye n’ibaruwa bandikiwe.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hafungiye umusore ushinjwa gutema inka y’umukuru w’umudugudu atuyemo, nyuma yo kumwonera.
Nyirahabineza Gertulde uyobora ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) arasaba ababishinzwe gufata no guhana bamwe mu bavuzi gakondo bakivura indwara zibahuza n’inyama n’amaraso.
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko umukozi utanga serivise mbi adakwiye guhabwa umushahara kuko ari igihembo cy’uwakoze neza.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko kuva mu ntangiriro za Kanama nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro ayobora.
Ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa yari imaze iminsi ikorera hirya no hino mu gihugu mu kwezi kwa polisi kwatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019.
Johnston Busingye minisitiri w’ubutabera avuga ko abagize umuryango nibita ku bana bizagabanya umubare w’abafungirwa gufata ku ngufu.
Emmanuel Ndatimana Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Nyagatare avuga ko ubundi abemera Yezu ko ari umwana w’ Imana bakamuha agaciro bakwiye no kugaha nyina Bikira Mariya kuko utakubaha umwana ngo ureke nyina.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba avuga ko umubare munini w’abagore mu kubungabunga amahoro bizatuma ibibazo bya bagenzi babo bimenyekana.
Abaturage b’Umurenge wa Nyagatare barasaba ubuyobozi kubafasha mu bukangurambaga bwo kurandura igiti cya Rwiziringa abana barya imbuto zayo bakarwara.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko imiryango igaragaraho isuku nke igiye kujya inengerwa mu ruhame kugira ngo yikosore.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko gukora ibizamini umunsi wa mbere w’itangira ry’igihembwe bizatuma abanyeshuri batangirira igihe.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, avuga ko abayobozi mu burezi bafite imikorere idahwitse bagiye gufatirwa ibyemezo harimo n’ibihano.
Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga isoko ry’amata bafite ari rito mugihe ingamba zo kongera umukamo zigenda zigerwaho.
Sosiyete icuruza ibijyanye n’itumanaho rya Internet yitwa Liquid Telecom yatanze miliyoni 10 zo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli) abaturage batishoboye bo mu Karere ka Nyagatare.
Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille yibukije abaturage b’i Karama muri Nyagatare ko amazi y’imvura adakwiye kuba ikibazo ahubwo akwiye kuba igisubizo.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi y’amatungo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa amariba rusange akoze mu mahema (Damsheet) makumyabiri n’atatu (23).
Sabiti Bosco wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, ufite inka ziheruka gukubitwa n’inkuba yashumbushijwe eshatu n’umuryango Social Family.
Umugeni Kigali Today yahaye izina rya Nirere yahukanye akimara gutwikururwa agenda aherekeje abamutahiye ubukwe icyatumye abakurikira kiba amayobera.
Irushanwa Beshobeza Cup imyaka itaha rishobora guhatanirwa n’imirenge yose igize akarere ka Nyagatare aho kuba umwihariko wa Karama.
Aborozi batatu mu karere ka Nyagatare bapfushije inka zafatiwe ubwishingizi batangiye kwishyurwa kugira ngo bagure izizisimbura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko WASAC irimo gushaka imashini zizatunganya ifumbire mu mwanda kuko izihari zidakora nyamara WASAC yo ikavuga ko izihari zikora habuze amazi.
Iyibwa ry’igikoresho cyifashishwaga mu gukurura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigakoreshwa mu kuzamura amazi ikuzimu (na cyo abaturage bacyita ‘Umurasire’) ryatumye iriba bavomagaho amazi meza ridakora abaturage batangira kuvoma amazi yanduye inka zikandagiramo.
Col. Albert Rugambwa avuga ko imibereho myiza y’Abanyarwanda iha imbaraga abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko bumva ko bataharaniye ubusa.
Uwamahoro Alphonsine wo mu kagari ka Shonga umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare, avuga ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka amaze kuyibyazamo ubutaka akabika ibihumbi 50 buri kwezi.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Karangwa Patrick, avuga ko mu mwaka umwe gusa u Rwanda rutazongera gutumiza imbuto mu mahanga.
Geneneral Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali avuga ko kwitura uwaguhaye ari umuco mwiza ukwiye gukorwa na buri wese.
Umusore witwa Ishimwe Hubert wo mu karere ka Nyagatare arasaba urubyiruko kwirinda ibigare by’inshuti mbi, kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi, bikabicira ubuzima.