Nyagatare: Isoko ryatwaye miliyari n’igice ritangiye gusaza nyuma y’imyaka ine rifunguwe

Abacururiza mu isoko rya Nyagatare bavuga ko imyubakire mibi y’isoko ryabo yatumye risaza ritamaze kabiri.

Inkuta zatangiye guhomoka
Inkuta zatangiye guhomoka

Isoko rya Nyagatare ryatangiye gukorerwamo mu mwaka wa 2015. Abarikoreramo bavuga ko imyubakire yaryo ituma risaza vuba.

Umucuruzi w’ibiribwa utifuje ko amazina ye atangazwa atekereza ko ikompanyi yaryubatse itagenzuwe ikiyubakira uko ibonye.

Amabati yaratobotse bituma igisenge n'inkuta byangirika
Amabati yaratobotse bituma igisenge n’inkuta byangirika

Yagize ati “ Urabona nanjye ubwanjye aho nkorera narisudirije ku rugi kandi ntirimaze igihe ryubatswe. Ikigaragara ryubatswe na rwiyemezamirimo ariko simpamya ko mu kuritanga inzego zibishinzwe zagenzuye imirimo yakozwe ko ihwanye n’iyagombaga gukorwa.”

Yongeraho ati “Ubundi hakabaye harabaye gukurikirana ku batekinisiye b’akarere kuko isoko ni iryako. Warebye amakaro yavuyeho, inkuta zimwe zatangiye kwiyasa, ntekereza ko basondetse batakoze ibyagombaga gukorwa.”

Amakaro na yo yatangiye kuvaho
Amakaro na yo yatangiye kuvaho

Harerimana Zachée na we yemeza ko isoko rishaje vuba ugereranyije n’igihe bamaze barikoreramo.

Ati “Turabangamirwa cyane mu mvura, imvura iragwa aho amabati yatobotse ugasanga harava, amakaro yaromotse, reba mu nzira aho isima yavuyeho, mbona ahanini biterwa n’uko uwaryubatse hari aho yasondetse.”

Rurangwa Steven, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, ntabwo yemera ko isoko ryubatswe nabi, ahubwo avuga ko habayeho kurifata nabi ari na yo mpamvu rigiye gusanwa. Ngo hasigaye gutangaza isoko ry’ugomba gusana, nyuma yo gusana bakazashaka rwiyemezamirimo uricunga aho kuguma mu maboko y’akarere.

Inkuta zatangiye kwiyasa
Inkuta zatangiye kwiyasa

Ni byo yasobanuye ati “Si isoko gusa n’inyubako za Leta zishaje zigomba gusanwa, hasigaye gutangaza isoko imirimo igatangira, hari n’ibigomba gukosorwaho nko kongera umubare wa mubazi (Cash power) n’ibindi bitameze neza.”

Ikindi ni uko iri soko rititabirwa gukorerwamo ahanini ngo kubera abazunguzayi no kuba ridafite umuriro uhagije kuko rifite mubazi ebyiri gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka