Ubutaka buhingwaho bwuhirwa buzikuba kabiri muri 2024

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko mu mwaka wa 2024 ubutaka buhingwaho bwuhirwa buzaba bwikubye inshuro zirenga ebyiri.

Abayobozi basobanuye gahunda ihari yo guteza imbere ubuhinzi
Abayobozi basobanuye gahunda ihari yo guteza imbere ubuhinzi

Minisitiri Ndagijimana avuga ko ubuhinzi bukwiye kuba ubw’umwuga bugatanga umusaruro utubutse, bugamije isoko bugatanga amafaranga, bugatunga na nyirabwo.

Avuga ko kugira ngo bigerweho bifuza gushyira imbaraga mu kuhira hagamijwe guhangana n’izuba, ku buryo mu mwaka wa 2024 ubutaka bwuhirwa buzaba bwikubye nibura kabiri.

Ati “ Turifuza gushyira imbaraga muri gahunda zo kuhira muzi ko iyo izuba rivuye ubuhinzi bugira ikibazo, ubu Leta izakuba inshuro zirenze ebyiri ubutaka bwuhirwa kugeza muri 2024.”

Nanone ariko ngo hagomba no gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi bw’imbuto, ubuvuzi bw’amatungo n’imyaka.

Ikindi kandi ngo bagiye no gukangurira urubyiruko rwize kujya mu buhinzi.

Ati “Harimo no gukangurira urubyiruko rwize gukora ubuhinzi kugira ngo rukore ubuhinzi bwa kijyambere kuko abahinzi dufite baracyakoresha uburyo bwa kera kandi baragenda bakura no mu myaka.”

Abafatanyabikorwa beretswe ibyo Leta ishaka ko bayifashamo kurusha ibindi
Abafatanyabikorwa beretswe ibyo Leta ishaka ko bayifashamo kurusha ibindi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yabitangaje ku wa 14 Gashyantare 2019 ubwo yatangizaga umwiherero wa 15 ugamije kwereka abafatanyabikorwa, imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abahagarariye Leta zabo mu Rwanda ibyo Leta ishyize imbere kurusha ibindi, bityo na bo babe ari byo bayifashamo.

Yassel El- Gammal uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda avuga ko muri iyi myaka itatu umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda ugenda wiyongera.

Yemeza ko gushyira imbaraga mu buhinzi bifasha kuzamura imibereho y’abaturage kuko ari wo mwuga ukorwa na benshi kandi ugatanga akazi kuri benshi.

Gammal ariko na none avuga ko kugira ngo ubuhinzi burusheho gutunga ababukora hakwiye no gutekerezwa ku kongera ibihingwa nk’imbuto n’imboga.

Mu bindi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yifuza kugaragariza abafatanyabikorwa bayo harimo uburezi aho yifuza ko bwagira ireme ariko na none amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro agashyirwamo imbaraga nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona Ministers bacu bakomeje kutwizeza ibitangaza.Na Minister of Health aherutse kutubwira ko muli 2024,buli Kagari kazaba gafite Health Center.Ariko kenshi biba ari "amareshya-mugeni" bishakira umugati gusa.Ndibuka ex-Minister Nshuti Manasseh atwizeza ko muli 2008 "mu Rwanda inzara izaba ari umugani".Cyangwa President Mobutu yizeza Abakongomani ko muli 1980,buri mukongomani wese azaba afite imodoka!!!None ubukene bubageze kure.Ntitukibeshye.IBIBAZO by’isi byose bizakurwaho n’Ubwami bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Nibwo buzahindura isi paradizo.
Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abifuza kuzaba muli iyo paradizo "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana",ntibibere mu byisi gusa.It is a matter of time.

Gatare yanditse ku itariki ya: 15-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka