Nyagatare: Hakenewe inganda z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Abatuye mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abahakomoka bakorera ahandi bagaruka iwabo bakaza gushinga inganda z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umuturage w’Umurenge wa Rukomo witwa Murwanyi Isaias avuga ko kuba Akarere ka Nyagatare gafite umusaruro mwinshi w’ibigori kakagira n’inka nyinshi ariko ntihaboneke inganda zibyongerera agaciro ari ikibazo.

Ati “Abakomoka i Nyagatare bose bakorera za Kigali bakwiye kudufasha tukabona inganda hano tugahaha kuri macye. Tubonye uruganda rwa Kawunga n’urw’amata byafasha benshi kuko ni bimwe mu byo dufitemo umusaruro mwinshi.”

Yabitangaje kuri uyu wa 09 Werurwe 2019 ubwo itsinda ‘Iwacu Nyagatare’ rigizwe n’abantu 116 bakomoka i Nyagatare bakorera i Kigali, bakinaga umukino w’amupira w’amaguru wa gicuti na ‘Rukomo Muzehe Sports’.

Hanakusanyijwe inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 100 bo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe badafite ubushobozi.

Murekatete Julliet, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza, avuga ko uretse iri tsinda Iwacu Nyagatare, hari n’abandi kandi bifuza kuza gufasha mu iterambere ry’akarere.

Akarere kavuga ko gafite gahunda yo kubahuza bose bagafasha mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana, kuko icyo kibazo kihagaragara nyamara akarere kari mu dufite umusaruro mwinshi w’ubuhinzi.

Murekatete abasaba ariko na none kwibuka iwabo mu bikorwa byose bakora.
Ati “Bakwiye kugira ibyo bakorera iwacu, uwashinze uruganda ahandi akibuka no kurushinga iwacu, ufite iduka rinini akibuka iwacu, uwashinze ishuri ryiza akibuka iwacu, ibi byafasha mu iterambere ry’akarere kacu.”

Habimana Fulgence uzwi cyane nka Nyamakamba akaba ari umuyobozi w’itsinda Iwacu Nyagatare avuga ko bamaze kwihuza basanze hari ikintu bakwiye gufasha aho bakomoka, bahitamo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Habimana yemeza ko n’ubwo bihuza bwa mbere bari bagamije gufashanya mu byago no mu birori ariko na none baniteguye gufasha mu bindi bikorwa binini igihe akarere kakomeje kubegera.

Ati “ Twihuje tutagambiriye kugira imishinga dukora ariko mu bushobozi buke dufite, akarere gakomeje kutwegera natwe twarushaho gutekereza imishinga twakora kandi turi tayari, turi kumwe na bo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka