Nyagatare: Ukwezi kwa gatatu kurarangira bwaki icitse burundu

Mushabe David Claudian uyobora Akarere ka Nyagatare aravuga ko ukwezi kwa Werurwe kuzarangira ikibazo cya bwaki mu bana cyarangiye.

Mushabe David Claudian aravuga ko bwaki irangirana n'ukwa gatatu
Mushabe David Claudian aravuga ko bwaki irangirana n’ukwa gatatu

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare igaragaza ko muri uku kwezi kwa Werurwe abana 1631 ari bo bafite ikibazo cyo kugwingira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko uku kwezi kwa Werurwe kuzarangira ikibazo cya bwaki cyarangiye kubera ubufatanye bw’Akarere n’aborozi biyemeje gukamira imiryango ifite abana ariko itoroye.

Ati “Murabizi tubona abantu bimukira hano kenshi bafite imibereho mibi, ariko dufite inka nyinshi kandi kuzigira bikwiye kugira uruhare mu kugabanya bwaki, kuba amata aboneka abatayafite bakwiye gushaka amafaranga bakayagura.

Tumaze kugira aborozi biyemeje gukamira abadafite inka, ntekereza ko tudakwiye kurenza uku kwezi kwa gatatu tugifite ikibazo cya bwaki.”

Igikoni cy'umudugudu wa Rugari umurenge wa Mimuli
Igikoni cy’umudugudu wa Rugari umurenge wa Mimuli

Mu kurandura bwaki n’igwingira ry’abana hirya no hino hamaze gushyirwaho ibikoni by’imidugudu.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mimuli, Jean Baptiste Nshimiyimana, avuga ko abana 21 ari bo bagaragaweho n’imirire mibi.

Nshimiyimana asobanura ko bakibona icyo kibazo bahisemo gushyiraho igikoni cy’umudugudu hagamijwe kuvura abana no kwigisha ababyeyi babo uko bategura indyo yuzuye.

Nshimiyimana ahakana ibivugwa ko kurwaza bwaki biterwa n’amikoro make ahubwo ngo ni ubumenyi buke.

Agira ati “ Jye sinemera ko ubukene bwatera bwaki kuko n’ubwo utabona agura ifi ariko indagara ziraboneka kandi kuri 50frs, imbuto turazifite, ibinyamafufu turabyiyezereza, imboga zimera ahantu hose, ibishyimbo na Soya birahari, ahubwo ubumenyi buke.”

Umubyeyi witwa bamurange Sarah utuye mu Kagari ka Rugari, Umurenge wa Mimuli afite abana b’impanga bose bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ntiyemera ko kurwaza bwaki biterwa n’ubumenyi buke gusa, ahubwo ngo hari abarwaza bwaki kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Yemeza ko kuba abana be bagaragarwaho imirire mibi byatewe no kutabahaza ahanini kubera ubushobozi buke kimwe no kurwaragurika.

Ati “ Urabona ni babiri, iki gituza cyanjye ntabwo cyabahaza, bwaki bayitewe no kurwaragurika no kutababonera ibyo bakeneye byose, mbega ubukene ariko ubundi ntako ntagira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Akenshi abayobozi barabeshya kugirango basigasire umugati utubutse Leta ibaha.Ndibuka Minister umwe wo mu Rwanda wigeze kuvuga ngo muli 2008,Ubukene mu Rwanda buzaba bwavuyeho!!!Cyangwa Mobutu wigeze kubwira Abakongomani ngo muli 1980,buri Mukongomani azaba afite imodoka.None ubukene bubamereye nabi.Ubukene,bwaki,indwara,inzara,urupfu,etc...ni Imana yonyine izabikuraho ikoresheje Ubwami bwayo,ni ukuvuga ubutegetsi bwayo,buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Niwo muti wonyine.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwo bwami",niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo iri hafi kuza.

segikwiye yanditse ku itariki ya: 12-03-2019  →  Musubize

Ariko abayobozi bagiye bavuga ibintu biri realistic ntibamere nkabari kubwira abantu badatekereza, niba twemera ko kurwaza bwaki ari imyumvire idateye imbere yabamwe mubaturage, nizihe ngamba yaba yavumbuye zihindura imyumvire mu kwezi kumwe? Imyumvire si calcul ishingiye kumahame ahubwo ni urugendo. Rero numva Mayor wa Nyagatare yakwiyemeza kugabanya umubare w’abana bari mukiciro cy’imirire mibi kurusha kuvuga ngo arabihagarika mukwezi kumwe.
Nizereko azakora evaluation akanatubwira ko byacyemutse burundu.
Uko niko mbyumva

DIDI yanditse ku itariki ya: 12-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka