Ubuyobozi ntibuzihanganira abarimu basinda, abambara nabi n’abadategura amasomo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko butazihanganira abarimu banywa inzoga mu masaha y’akazi n’abambara nabi kuko batanga ingero mbi.

Kageruka Benjamin ushinzwe uburezi bw'ibanze muri MINEDUC ubwo yarimo akurikirana imyigishirize
Kageruka Benjamin ushinzwe uburezi bw’ibanze muri MINEDUC ubwo yarimo akurikirana imyigishirize

Batamuriza Edith, umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’uburezi avuga ko mu nama nyinshi zakozwe abarimu bihanangirijwe basabwa kureka ubusinzi cyane cyane mu masaha y’akazi.

Ati “Icy’ubusinzi cyo, barabizi ko n’umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri hari abarimu batashye kubera icyo kibazo, aho tugisanze rero nta n’ibindi byinshi n’ubundi turakoresha uburyo bwakoreshejwe ubushize.”

Batamuriza Edith yemeza ko umwaka ushize abarimu 38 birukanywe bazira ubusinzi mu masaha y’akazi.

Ku bijyanye n’imyambarire, Batamuriza avuga ko hakozwe ubukangurambaga bwinshi ku bijyanye n’imyambarire y’umunyeshuri n’umurezi.

Uyu mwalimukazi yanenzwe imyambarire
Uyu mwalimukazi yanenzwe imyambarire

Ngo banemeranyije ko aho bishoboka hashakwa amataburiya umurezi akajya ayambara hejuru y’imyambaro ye.

Avuga ko ibigo by’amashuri byahawe amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Uburezi agenga imyambarire mu mashuri.

Agira ati “ Umurezi azi uko agomba kwambara imbere y’umunyeshuri ari naho twanavuze ko aho bishoboka ku bushobozi buke bw’ikigo cyashaka amataburiya ku buryo buri murezi aba ayambaye hejuru y’imyenda ye yaje yiyambariye mu bushobozi bwe afite.”

Naho ku munyeshuri ngo kirazira kwambara amaherena, ibikomo byo ku maboko, amajipo magufi cyane n’amapantalo y’amacupa (afashe cyane ahagana hasi)

Byavuzwe ku wa 05 Gashyantare 2019 mu bugenzuzi bwateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku nshuro ya kane hagamijwe kureba ibibangamira ireme ry’uburezi.

Umurezi waketsweho ubusinzi yasobanuye ko atanyoye mu masaha y’akazi ahubwo ko ari indarane.

Yagize ati “Rwose mbabwije ukuri sinanyoye kandi sinasinze ahubwo nimugoroba twari dufite ubukwe dukora urugomo ndanywa ni zo mwumva si iza nonaha rwose, iryo kosa sinarikora.”

Ku kibazo cy’imyambarire, umukobwa wanenzwe kubera uko yari yambaye ibyafashwe nk’ibidakwiriye umurezi uri imbere y’abanyeshuri yatangaje ko yabitewe no kudashaka guhora mu mwambaro umwe ariko na we akemeza ko uko yari yambaye bitajyanye n’uko umurezi akwiye kwambara.

Abarimu kandi banenzwe kwigisha batateguye amasomo

Kageruka Benjamin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi bw’ibanze muri Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, avuga ko bamwe mu barimu mu Karere ka Nyagatare bigisha ibyo batateguye.

Kageruka Benjamin avuga ko mu mashuri bamaze gusura mu Karere ka Nyagatare bahasanze ikibazo gikomeye cy’abarimu bajya mu ishuri kwigisha batateguye amasomo.

Ati “ Ikibazo gikomeye twabonye abarimu bose ntibategura na gato, umwarimu ajya mu ishuri afite ingwa, afite ‘notes’ zimaze imyaka itandatu zitavugururwa, sinatinya no kuvuga ko uko twabibonye nta mwarimu n’umwe wateguye 100% nk’uko byifuzwa.”

Kuba abarimu batuzuza neza inshingano zabo ngo bituma hari aho basanze abanyeshuri batazi gusoma no kwandika.

Igenzura ryagaragaje ko bamwe mu barimu badategura amasomo
Igenzura ryagaragaje ko bamwe mu barimu badategura amasomo

Kageruka ariko avuga ko ibi ahanini biterwa n’imiyoborere idahwitse y’ibigo.

Ati “ Ni imiyoborere mibi aho usanga umuyobozi w’ikigo ntasura abarimu, ntagenzura uko bateguye, ntasura amashuri, mbese ni uburangare bukabije mu mashuri yose twasuye icyo kibazo cyagaragaye.”

Manirakoze Faustin umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Bweya mu Murenge wa Rwempasha avuga ko kudategura amasomo no kuzuza ibidanago byose uko bikwiye biterwa n’igihe gito baba bafite.

Ati “Nk’ubu mfite amasaha 48 nigisha Ibinyabuzima n’Ubutabire ( Biologie&Chimie), urumva dutangira akazi saa kumi n’ebyiri n’igice, biragorana kuba nahorana Lesson Plan ( Uko ryigishwa) kuko ni iya buri munsi.”

Gatungo Rutaha Mathieu, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bweya avuga ko impamvu abarimu be badategura amasomo ari uko bafite bake bigatuma basaranganywa mu mashuri atarabona abarimu.

Avuga ko ubu bahari ari abarimu 18 mu gihe bagomba kuba 22. Yizeza ko ababura nibaboneka ikibazo cyo kudategura isomo kizacika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ariko rero twarumiwe ese ireme rirebwa n’abaporisi batize uburezi bareba ireme ki?aho kureba abakorana levels badahemerwa? ahubwo barabushakira aho butari banakongezaho bakongezaho 4000 ngo nabo bongeje ubwo koko wanoza ute umurimo udahemberwa diplome ufite?

habumugisha jean d’amour yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

Ese uburezi abandi bakozi bongezwa hejuru 100000ntibivugwe ariko mwalimu mwamwongeza 4000f isi yose ikabimenya.ese Ubuntu at made ya rubanda bamariye buri mission zabo ngo bari kureba mwalimu bayubakishije laboratories mubigo byigisha sciences bidafite laboratories.ko abakosoye national exams barahabwa amafaranga bakoreye nuko bidafite ubuvuguzi ? Ibitabo bya new curriculum byo Ni umugani nubwo nababyanditse bambuwe.umuvunyi database mwalimu cg abatugrera buri his Excellency batuvuganire kbsa

Jp yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ese ko bongezwa hejuru yibihumbi 100000 ntibivugwe mu itangazamakuru mwalimu mwamwongeza 4000fr is yose ikabimenya.niba mushaka ibipapuro tuzabitegura.ese Ubuntu ariya amafaranga batakaza buri mission ngobaje kureba mwalimu bayakoresheje mukubaka laboratories mubigo by’amashuri.nkubu abantu bakosoye national exams ntabwo barahabwa amafaranga bakoreye abanditse ibitabo nabi nuko ubwose reb yo ikorerwe iki

Jp yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ese ko bongezwa hejuru yibihumbi 100000 ntibivugwe mu itangazamakuru mwalimu mwamwongeza 4000fr is yose ikabimenya.niba mushaka ibipapuro tuzabitegura.ese Ubuntu ariya amafaranga batakaza buri mission ngobaje kureba mwalimu bayakoresheje mukubaka laboratories mubigo by’amashuri.nkubu abantu bakosoye national exams ntabwo barahabwa amafaranga bakoreye abanditse ibitabo nabi nuko ubwose reb yo ikorerwe iki

Jp yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Umwalimu wabyize ajya mu ishuli akigisha ibyo azi kandi neza ntakimubuza kwigisha ariko ibyo bipapuro agenda yikorehe yajya kubihuriza hamwe na ryari muri 40 minutes? Ntabwoba mwalimu w’umwuga yagira kuko ntacyo abayishinja.
amafr make atuma inzara ibanyweshya inzoga.
Abarimu ntako tutagira gusa ntabwo mpinze da!

Alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Imitekerereze y’uburezi bw’iyi minsi, nihajyamo n’iterabwoba noneho Irene ry’uburezi rizaba zero. Motivation n’ingenzi mu kazi kdi abavuga ibi babanze bibaze ayo mwarimu ahembwa n’ayo bahembwa. None ngo imyambarire mibi? Nonese ugirango mwarimu uhembwa 40000frkoko yambare ate?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ariko mwarimu yagura ipantaro nziza y’ibihumbi 15000 n’ishati y’ibihumbi 10000 abembwa ibihumbi 40000. None ariya ibihumbi 4000 bongeje mwarimu niyo yabigura da. Yewe nimureka umwarimu yambare ibyo abonye Niko areshya.

Jean yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ikibazo cyo muburezi bakireberaho kitari,mumbwire name pprimaire umwarimu ahera samoya yigisha kugeza sakumi nimwe ntaruhuka,mugitondo akigisha ishuri ririmo abana 80,bagataha,nyuma ya sasita hakaza abandi 80,uretse ko baca umugani ubusya undo

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Iterabwoba muburezi niryo rtuma ntareme rizaboneka.Hejuru ya 40,000frs ubwo waterande ubwoba? Ese,abapolice n’abasirikare nibo bazatuma twigisha? Ntimukadukange rwose.kdi abarimu bambaranabi kuko bahembwa nabi.none c yakurahehe imyenda myiza?
Ikindi ese muzirikanako umwarimu yirirwa ubusa? Nonese atanyweye inzoga nayo yamake ngo yiyibagize inzara yabigenzate? Suko aba yanyweye ya bwo nuko aba atariye.Nzinezako bariya bamuhagaze hejuru aribo banywa nyishi cyaneko arinabo bahembwa menshi.

Leon yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

ariko nk’uyu musilikari buriya arakenewe kugirango ireme riboneke? mwalimu yagorwa koko.twabyize tubikunze ariko kuduhagarara hejuru murakabije.ikibabaje aba bagenzuzi ntibaza bareba ibyakozwe ahubwo baza banenga gusa.

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka