
Mushabe avuga ko hari bamwe mu borozi usanga bishimira ubwinshi bw’inka nyamara ntakizavamo.
Yemeza ko abafashamyumvire mu bworozi bazazamura imyumvire y’aborozi bityo bahindure ubworozi, n’umukamo wiyongere.
Ati “ Ntabwo wabwira umuntu gukora ibyo udakora, aba bafashamyumvire mu bworozi tugomba kubasura kenshi, umukamo mwinshi tugomba kuwubona muri aba bantu kuko ni aborozi, mu myumvire izamutse, utabibonye muri aba nta handi wabibona.”
Yabitangaje ku wa 06 Werurwe ubwo umushinga RDDP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi washyikirizaga abafashamyumvire mu bworozi 46 amagare bazifashisha mu bukangurambaga bwo kongera umukamo.

Kabazayire Odette wo mu Kagari ka Nyagatare avuga ko amagare bahawe azabafasha kwegera amatsinda y’aborozi bashinze, akabafasha no mu yindi mirimo yo mu ngo iwabo.
Yemeza ko kugira ngo bazamure umukamo bagiye kubanza guhangana n’izerera ry’inka kuko ritubya umukamo n’umusaruro w’ubuhinzi.
Ati “Turashaka guhagarika inka zitagira aho zibarizwa, ntizigire inzuri, ntizigire n’ibiraro. Uzisanga mu muhanda zikangiza imyaka y’abahinzi, ibyo ni byo tugomba gukemura kuko dukeneye umukamo mwinshi n’umusaruro w’ubuhinzi.”
Senyabudenge John avuga ko n’ubwo bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha aborozi korora kijyambere ariko na none bafite ibibazo by’imiti yoza inka itica uburondwe n’ikibazo cy’amazi y’amatungo hamwe na hamwe.
Ati “Bakwiye kudufasha kuko imiti iri ku isoko ntiyica uburondwe, hari uduce nk’aho ntuye Marongero na Ryabega nta mazi y’amatungo, bigatuma benshi bashorera inka urugendo runini bashakisha amazi na byo bigatubya umukamo.”

Senyabudenge yifuza kandi ko igiciro cy’amata cyakwiyongera kuko amafaranga 200 bahabwa kuri litiro ahabanye n’imirimo baba bakoze ngo umukamo uboneke.
Aba bafashamyumvire uko ari 46 bakomoka mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare.
Amatsinda y’aborozi 50 ku bororera mu nzuri na 86 ku bororera mu biraro yari ashinzwe.
Amagare bahawe rimwe rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 90.
Ohereza igitekerezo
|
Igikorwa RDDP yakoze ni cyiza nibatugezeho nibindi batwemereye