Rwempasha: Ubuke bw’ibyumba bwatumye abana batigishwa mudasobwa

Bamwe mu barimu mu murenge wa Rwempasha bavuga ko ubuke bw’ibyumba by’amashuri butuma abana batigishwa mudasobwa.

Mudasobwa zigenewe abanyeshuri zibereye mu bubiko
Mudasobwa zigenewe abanyeshuri zibereye mu bubiko

Dusabe Jean Marie Vianney umwarimu w’ikoranabuhanga mu rwunge rw’amashuri rwa Bweya avuga ko kuva uyu mwaka w’amashuri watangira abana batari biga isomo ry’ikoranabuhanga kubera ko yabuze icyumba yakwigishirizamo.

Ati “ Umwaka ushize abana barigaga ariko uyu mwaka habayeho ubwiyongere bw’abana icyumba nigishirizagamo gishyirwamo abana, urumva ko ntafite aho nabigishiriza ikoranabuhanga.”

Dusabe yemeza ko abigisha ibyo bandika gusa ( Theory) ariko kwimenyereza cyangwa gukora ibyo bigishijwe ( Practice) atabyigisha kubera kutagira icyumba.

Gatungo Rutaha Mathieu umuyobozi wa GS Bweya avuga ko barimo gushaka uko bakemura icyo kibazo abana bakongera kwiga ikoranabuhanga.

Agira ati “ Ndimo gushaka uburyo abana bakongera kwiga mudasobwa n’ubwo ibyumba dufite bike, dushobora no kwifashisha inyubako turimo kubaka aho abarimu bazajya bicara ( Staff room) gusa ubundi dukeneye ibyumba nka bine by’amashuri.”

Kageruka Benjamin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi bw’ibanze muri MINEDUC avuga ko Leta yatanze mudasobwa ngo abana bazige atari izo kubikwa mu tubati.

Ati “ Ntabwo dushaka ko mudasobwa zibikwa mu tubati, ni iz’abana bagomba kuzigishwa, ntabwo igihembwe gikwiye gushira zibitse ngo ni ibyumba, aho bigira na ho bazihigira si ngombwa icyumba cyabugenewe gusa uretse ko gihari byaba akarusho.”

Kageruka kandi avuga ko uretse mudasobwa, ibitabo na byo bikwiye guhabwa abana bakamenya gusoma.

Muri gahunda ya mudasobwa ku mwana (One Laptop Per Child) mu karere ka Nyagatare hatanzwe mudasobwa 15697 hibwamo 851 na 139 zapfuye zisubizwa REB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka