Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko amakimbirane mu miryango no kutamenya gutegura indyo yuzuye biri mu bituma bwaki idacika.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare basinyanye n’ubuyobozi imihigo yo kubyaza ubutaka umusaruro ukwiye.
Sheikh Bahame Hassan umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gushakira isoko ibikorwa bya koperative COABATWIMU.
Mulindwa Samuel Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, yasabye abafite za kaminuza kujya batanga ubumenyi bufasha abaziga kwishakamo ibisubizo, aho gusoza kaminuza bagategera Leta amaboko.
Abarangura ibisheke mu gishanga cya Nyacyonga barashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bufunda kubaka ruswa mu mukwabu wo gushaka abana bataye ishuri.
Bamwe mu bagore bari biyamamaje kujya mu nteko ishinga amategeko mu kiciro cya 30% cyagenewe abagire ariko ntibatsinde, bavuga ko bagenzi babo bashoboye kujyamo babahagarariye neza.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibikoresho bikurura imirasire y’izuba biramutse bibonetse ku bwinshi ku isoko, byabafasha ntibazongere kugura amabuye bakoresha mu maradiyo.
Hagati y’imirenge ya Rukomo, Gatunda na Karama hagiye kubakwa urugomero ruzatanga Kilowati 740 z’amashanyarazi, rukazanifashishwa mu kuhira imyaka.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batazi ko nkunganire ibaho ndetse batazi n’aho itangirwa.
Abanyamuryango ba Sacco y’Umurenge wa Nyagatare baracyahabwa serivisi mbi kubera ko iyo sacco itaragira ubushobozi biturutse ku mafaranga macye akibitswamo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ivuga ko hatangwa miliyari 3Frw buri mwaka mu gutera umuti wica imibu mu mazu mu karere ka Nyagatare.
Abayobozi b’imirenge n’utugari bo mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi n’igice ko kuba bakemuye ikibazo cy’imisarane idasakaye cyangwa bakirukanwa ku kazi.
Rwizihirwa Ngabo Raymond umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwimbogo avuga ko ababyeyi n’abana bahavukiraga batwaraga n’izindi ndwara banduriye kwa muganga.
Tumusime Alex ari mu maboko y’Urwego rwa rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Nyagatare, azira kwiyitirira indorerezi ya civil Society akabuza amahoro abayoboraga amatora.
Icyeza Maria Goreti yihangiye umurimo wo gukora inigi, ibikomo n’amaherena mu masaro akuye ubumenyi kuri Interineti, none ubu uwo mwuga umwinjiriza asaga ibihumbi 200Frw ku kwezi.
Abatuye Akarere ka Nyagatare batunguwe no kubona umuntu batazi yaraye akambitse imbere y’ibiro by’akarere, bahita bahuruza abashinzwe umutekano bazwi nka DASSO.
Murasangwe Jean Damascene wo mu murenge wa Katabagemu avuga ko yubatse inzu ya miliyoni 35 agura na hegitari 11 z’ubutaka kubera FPR Inkotanyi.
Murekatete Juliet umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kwisanzura atari ugukora ibinyuranye n’umuco nyarwanda.
Abayobozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ibigori bituruka Uganda byishe isoko ryo mu Rwanda kubera ibiciro bito babiguraho.
Abatuye mu Murenge wa Mimuli wo mu karere ka Nyagatare, barifuza ko serivise y’irangamimerere yashyirwa ku tugari kuko hari abatabasha kuza ku mirenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko abacuruzi bahenda abahinzi ku musaruro w’ibigori bagiye guhanwa bikomeye.
Imiryango umunani itishoboye yo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, ifite impungenge z’umutekano, nyuma yo gutuzwa mu nzu zituzuye, bakaba batangiye guterwa n’abajura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buremeza ko ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo cyamaze gufungwa kubera umutekano w’abaturage.
Ndacyayisenga Dynamo umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima , RBC, avuga ko umwaka wa 2017 wasigiye abantu 3000 ubumuga kubera ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.
Baturage Jean Nepomscene wari umucungamutungo muri Sacco Isange Karama yo mu Karere ka Nyagatare yibye arenga miliyoni 3Frw ahungira Uganda.
Mu karere ka Nyagatare haracyagaragara ibikorwa n’amagambo bigamije guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Abayobozi b’ Ishami ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC) rikorera mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko inkangu yangije imiyoboro y’amazi ituma imirenge 8 ku 14 igize akarere ka Nyagatare ibura amazi meza.
Mgr Servelien Nzakamwita uyobora diyoseze ya Byumba avuga ko yamaze kubabarira abamwiciye umuryango, ariko akababazwa no kuba abo yababariye ntawutera intambwe ngo yicuze ibyo yamukoreye.
Senateri Tito Rutaremara avuga ko cardinal Giuseppe Bertello wari intumwa ya Papa mu Rwanda yahaye umugisha imihoro yatemye abanyarwanda atabizi.