
Gereza y’abana ya Nyagatare ifungiyemo abana 384 harimo abahungu 363 n’abakobwa 21.
Umwana tutari butangaze amazina ye, avuga ko kudasurwa n’imiryango yabo bituma batekereza ko babanze burundu.
Ati “Gereza y’abana iba hano gusa mu gihugu, abana baturuka kure kandi imiryango yabo idafite ubushobozi ntibasurwa, bituma bakeka ko imiryango yabo yabanze urunuka bityo bakagira impungenge zo gutaha igihe basoje ibihano.”

Urebye kandi ngo hari n’abana bafunze bari basanzwe nta babyeyi bagira, barekurwa nabo bakagira impungenge zo gusubira aho bahoze mu muhanda.
Babitangaje kuri uyu wa 27 Ukuboza, ubwo komisiyo y’igihugu y’abana n’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa RCS babifurizaga Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019.
Dr. Claudine Uwera Kanyamanza umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana avuga ko icyo kibazo gihangayikishije kandi bagiye kugikorera ubuvugizi.
Agira ati “Icyo kibazo kirakomeye kuko tuba tunabwira ababyeyi n’ubwo umwana yakoze ikosa ariko “Ibyaye ikiboze irakirigata” bifite icyo bivuga, no muri ayo makosa umwana aba akeneye umubyeyi no mu makosa akamuba hafi”.

Ubuyobozi bwa gereza y’abana ya Nyagatare buvuga ko hari n’ikibazo cy’abana bahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu batsinze ibizamini bisoza amashuri ariko bataha ngo bakomeze amashuri ahubwo bakayareka.
Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bagiye kuvugana nk’ubuyobozi bwite bwa Leta bagishakire igisubizo ahanini binyuze mu kubanza kumenya iwabo mbere y’uko umwana arekurwa kugira ngo azakurikiranywe agezeyo.
Ati “Nk’uturere tuzavugana n’abashinzwe uburezi, abana tubanze tubamenye tubahuze n’imiryango yabo, hanyuma batahe tuzi aho bagiye dukurikirane ko bageze mu ngo n’uko bagomba kubaho n’uko bakomeza kwiga.”


Ohereza igitekerezo
|