Hagumimana Jean Marie Vianney umunyamuryango wa Koperative COPRIMU avuga ko banika mu gisambu ku mahema kubera ko imbuga yo kwanikaho ari nkeya kandi nto.
Yemeza ko kwanika ku mahema mu gisambu bigira ingaruka ku musaruro wabo kuko wangirika.
Ati “ Kwanika ku mahema mu gisambu ni ukubura uko tugira, imbuga urabona abandi bayanitseho kandi ni ntoya, aya mahema rero iyo umuceri urenzeho cyangwa rigatoboka umuceri wigira mu byatsi hasi ukarekera ntiwawutoragura.”
Mukeshimana Francine avuga ko impamvu yanitse ku mahema ari uko imbuga bagenzi be bayimutanzeho kandi akaba atategereza ko iboneka. Yifuza ko koperative yabashakira amahema bakayabona hafi.
Nkubito James ushinzwe igenamigambi no guteza imbere amakoperative mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA) avuga ko bagiye gukorera ubuvugizi ikibazo cy’amakoperative y’abahinzi b’umuceri badafite imbuga banikaho kuko bitubya bikangiza n’ubwiza bw’umusaruro.
Agira ati “Si ugutubya umusaruro gusa ahubwo byangiza n’ubwiza bwawo. Ni ibintu tugomba gufatanya n’inzego zose n’ubujyanama ku makoperative kuko izi mbuga zidahenze, ntibyananira koperative ahubwo ni ubujyanama bubura.”
Yemeza ko kutagira imbuga bigira uruhare mu iyangirika ry’umusaruro igihe cy’isarura ugatakaza n’ubwiza.
Ikibazo cy’imbuga Koperative COPRIMU igihuje na koperative KOPRORIKA nyamara babona umusaruro uri hafi toni 900 ku gihembwe cy’ihinga.
Mu bindi bibazo aya makoperative afite harimo icy’indwara y’umuceri, amazi yabaye macye kubera iyangirika ry’ikiyaga gihangano cya Cyabayaga gifata amazi bifashisha n’icy’umusaruro wabuze isoko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|