Nyagatare: imiryango 113 yiganjemo iyoroye bwa mbere yahawe inka

Imiryango itishoboye 113 yo mu mirenge itatu yo muri Nyagatare yahawe inka. Kamugundu Nasson umuturage wo mu kagari ka Nsheke, umwe mu bahawe inka, ashimira perezida wa Repubulika wamuhaye inka nyuma y’imyaka irenga 20 ize zinyazwe.

Inka zahawe abaturage zose zihaka amezi ane
Inka zahawe abaturage zose zihaka amezi ane

Kamugundu Nasson avuga ko yakuriye mu gihugu cya Congo afite inka ariko ziza kunyagwa asubira kukunywa amazi hashize imyaka 21.

Ashima Perezida wa Repubulika wamuhaye inka akanemeza ko amweguriye umutima we wose kandi yiteguye kuzahangana n’abatabona ibyiza akorera abanyarwanda.

Ati “Inyeshyamba zanyagiye inka muri Congo ntahuka ndi umukene, maze imyaka 20 nywa amazi none Kagame yogahora ku ngoma ansubije ku mata. Ntakindi namuha kiruta umutima wanjye wose.”

Aragahora ku ngoma Kagame, manda ye iragahoraho, azasazishwe n’Imana. Abatamwifuriza guhora ku ngoma ntibakamubyare kandi nzahangana nabo n’ubwo nshaje.”

Kamugundu yemeza ko inka yahawe izamufasha kubona ifumbire yongere umusaruro w’ubuhinzi bityo yikure mu kiciro yari arimo.

Yabitangaje ubwo imiryango itishoboye 113 mu mirenge ya Musheri, Rwimiyaga na Nyagatare yorozwaga inka.

Rutayisire Gilbert umukozi w’akarere ka Nyagatare uyobora agashami k’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere yasabye abazihawe kuzifata neza kugira ngo zibateze imbere.

Ati “N’ubwo ntaho biragaragara ko inka zafashwe nabi ariko nanone bagomba kuzifata neza bakazoza, bakazigaburira, yanarwara bakihutira kumenyesha ushinzwe ubworozi. Utazayifata nabi we tuzayimwambura ihabwe undi.”

Kuva Gahunda ya girinka yatangira mu karere ka Nyagatare hamaze gutangwa inka zirenga gato ibihumbi 13. Uyu mwaka hagomba gutangwa 848.

Izirimo gutangwa muri iki gihe ziba zihaka amezi 4 kandi zifite ubwishingizi bw’umwaka ku buryo iyapfa ariko biturutse ku burwayi yazanye izasimbuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira RDDPkubikorwa byiza irimo kugenda ifassha aborozi nikomeze igeze kubafashamyumvire ibyo yabemereye imvugo siyo ngiro murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka