Abakozi bo mu nkiko 42 birukanywe bazira ruswa

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2018 abacamanza 17 n’abanditsi b’inkiko 25 birukanywe kubera ruswa.

Bakoze urugendo ku maguru rwo kwamagana ruswa mu nkiko
Bakoze urugendo ku maguru rwo kwamagana ruswa mu nkiko

Prof. Sam Rugege avuga kandi ko mu mwaka wa 2011, abacamanza batatu n’abanditsi batandatu bafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga anavuga ko umwaka wa 2017-2018 abakozi bo mu nkiko 561 barezwe ruswa, 365 bahamwa na yo naho 95 bangana na 17% bagirwa abere.

Ni mu gihe muri 2018-2019 dosiye 109 ari zo zimaze kugezwa mu nkiko ku bakozi bo mu nkiko bakekwaho ruswa.

Prof. Sam Rugege avuga ko kuba imibare yiyongera bitavuze ko ruswa yiyongereye ahubwo ko amakuru atangwa n’abaturage kuri ruswa ari yo yiyongereye.

Yemeza ariko ko 93.7% by’imanza zicibwa neza, agasaba abaturage kutagura ibyo bafitiye uburenganzira kuko ubutabera ari ubwabo.

Ati “Buri gihe turabashishikariza ko ubutabera ari ubwabo, ko ari uburenganzira bwabo batagomba kubugura, keretse gutanga igarama byabaye ngombwa naho ubundi nta muntu ukwiye gutanga amafaranga ngo bamuhe ibyo afitiye uburenganzira.”

Yabitangaje kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, ku rwego rw’igihugu kikaba cyabereye mu Karere ka Nyagatare.

Prof. Sam Rugege yifatanyije n'abitabiriye urwo rugendo rwari rugamije gikangurira abantu kwizera inkiko
Prof. Sam Rugege yifatanyije n’abitabiriye urwo rugendo rwari rugamije gikangurira abantu kwizera inkiko

Murekezi Anastase, umuvunyi mukuru, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2012 urwego ayobora rwakiriye imanza 7080, muri zo 6951 zasuzumwe, 441 ni zo basanzemo akarengane.

Murekezi yemeza ko imanza zinjira ku rwego rw’umuvunyi buri kwezi zagabanutseho ½. Icyakora umuvunyi mukuru asobanura ko ruswa itacitse kuko ikigaragara cyane mu itangwa ry’amasoko, mu bicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu gihugu, n’ahandi.

Yagize ati “Ruswa iracyagaragara mu masoko ya Leta hirya no hino mu gihugu, muri One Stop Centers, muri komite z’amasoko, abapiganira amasoko, mu misoro ngo batange make, muri gasutamo, mu ba Avoka n’abakozi b’inkiko.”

Umuturage witwa Rwabagabo Ali Hassan avuga ko akenshi ushaka gutanga ruswa abinyuza mu nshuti ye iziranye n’ugomba kuyakira rimwe na rimwe uwayitanze akazahura n’uwo yayihaye mu rubanza gusa. Rwabagabo asanga inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’abaturage bakwiye kurushaho gufatanya no gukorana mu guhanahana amakuru agamije kuyirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka