Nyagatare: Abanyeshuri batandatu bagejejwe mu bitaro bazira Rwiziringa

Abana batandatu biga mu mashuri abanza bagejejwe mu bitaro bya Nyagatare bazira kurya imbuto z’igiti cyitwa Rwiziringa.

Rwiziringa ni icyatsi kigira ingaruka ku buzima bw'abantu bakinisha kurya imbuto zacyo
Rwiziringa ni icyatsi kigira ingaruka ku buzima bw’abantu bakinisha kurya imbuto zacyo

Dr. Ernest Munyemana, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko batanu bakiriwe mu cyumweru gishize baravurwa barataha naho undi umwe akaba yakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2019.
Abakiriwe mu bitaro ni abari hagati y’imyaka 8 na 12 bo mu bigo by’amashuri abanza. Batanu ni abo mu Murenge wa Nyagatare naho undi umwe ni uwo mu Murenge wa Karangazi.

Dr Munyemana avuga ko abakiriwe bose baza bagaragaza ibimenyetso byo guta umutwe.
Ati " Iyo bamaze kurya izo mbuto za Rwiziringa basa nk’aho bataye umutwe bameze nk’abasaze."

Ku kigo cy'amashuri abanza cya Karangazi beretse abana igiti cya rwiziringa ngo bacyirinde
Ku kigo cy’amashuri abanza cya Karangazi beretse abana igiti cya rwiziringa ngo bacyirinde

Imbuto za Rwiziringa ngo bazirya bakeka ko bagira ubwenge mu ishuri.
Dr. MUnyemana avuga ko babajije abo bana bababwira ko bagenzi babo ari bo bababwira ko kurya imbuto za Rwiziringa bituma bagira ubwenge mu ishuri bityo buri wese akarya nyinshi cyangwa nke bitewe n’ubwenge yifuza.

Harerimana Jacques, umubyeyi ufite umwana mu bitaro bya Nyagatare, avuga ko umwana agifatwa yumvise yikubita ku nkuta z’inzu agakeka ko yarogewe ariko kubera ko hari abandi yari yumvise ko barwaye nka we bazira Rwiziringa yihutira kumujyana kwa muganga.
Harerimana ati "Numvise yikubita ku nkuta ameze nk’umusazi nkeka ko yarozwe ariko nibuka ko hari abarwaye nka we duturanye mujyana kwa muganga."

Nyamara umwana wa Harerimana yariye Rwiziringa umunsi bayibabuza ku ishuri ngo ashaka kumva uko imera.

Murekatete Julliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko batangiye ubukangurambaga bwo kurandura iki giti.
Ati " Ntako twabigenza ubu twatangiye kuyirandura dusaba n’abantu kudufasha aho bayibonye bakayirandura itatumarira abana."

Dr. Ernest Munyemana, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko ubusanzwe iki giti kivamo umuti wo kugabanya ububabare ariko cyabanje kunyuzwa mu ruganda hagakurwamo uburozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sakwe,sakwe: Umanyi rwiziringa? ngicyo: ??????

Mateka yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka