Perezida Paul Kagame yageze mu mujyi wa Apia, mu murwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 umuntu umwe ari we ukirimo kuvurwa indwara ya Marburg, uyu muntu akaba ari na we wari urimo kuvurwa ku wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024.
Perezida Kagame yibukije abayobozi muri rusange n’abarahiye by’umwihariko kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, kubahiriza inshingano baba barahiriye, abasaba gukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe basize inyuma.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Abantu umunani bakize icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 38.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, bitabiriye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana. Amakuru y’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Abantu bane bakize icyorezo cya Marburg ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 30.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko muri gahunda y’imiturire n’imyubakire, u Rwanda rurimo kunoza umushinga w’imyubakire idasaba kwimura abahatuye, ahubwo abantu bagakomeza gutura aho basanzwe batuye. Uyu mushinga uri mu biteganywa muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu myaka iri imbere (…)
Umubare w’abakira icyorezo cya Marburg ukomeje kwiyongera, aho abandi batandatu bakize ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, abamaze gukira bose hamwe baba 26.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije umuryango, inshuti, Perezida wa Afurika y’Epfo n’abaturage ba Afurika y’Epfo, nyuma y’urupfu rwa Tito Mboweni wigeze kuba Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, arashishikariza abahanzi kuzitabira inama ya ACCESS 2024 u Rwanda rugiye kwakira, kuko ari inama izabafasha kunguka ubumenyi bw’uburyo babyaza inyungu ibihangano byabo, cyane cyane muri iki gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 umuntu umwe yishwe n’indwara ya Marburg, yuzuza umubare w’abantu 14 bamaze gupfa mu Rwanda bazize icyo cyorezo.
Banki ya Kigali (BK) yongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda ifatanya na Kivu Choice Ltd, iyi ikaba ari kompanyi irimo kugaragaza umuvuduko no kuzana impinduka mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri yitabye Imana.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abandi bantu batatu bakize indwara ya Marburg, abamaze gukira bose hamwe baba 15. Kuri uwo munsi nta wapfuye azize Marburg, nta n’uwanduye mushya wabonetse, abarimo kuvurwa ni 30.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 nta muntu wishwe n’indwara ya Marburg, nta wakize, nta n’uwanduye mushya wabonetse kuri uwo munsi.
Mu Rwanda hakomeje imyiteguro y’Inama Mpuzamahanga y’aba Injeniyeri yateguwe n’urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda (The Institution of Engineers Rwanda - IER) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe n’Ihuriro ry’Ingaga z’aba Injeniyeri ku Isi (World Federation of Engineering Organizations - WFEO).
Amakuru mashya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 agaragaza ko abantu batatu bakize icyorezo cya Marburg, bituma abamaze gukira bose hamwe baba abantu umunani.
Korari La Porte d’Or yo mu Ishuri ry’Abadiventisiti Ryisumbuye rya Karenge (KASS) riherereye mu Murenge wa karenge mu Karere ka Rwamagana igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo Gushima Imana no Kumurika Umuzingo (Alubumu) wa Gatatu w’Indirimbo z’Amashusho.
Impuguke mu buzima zirasaba abantu cyane cyane abatabona uburyo buhagije bwo gukora siporo, gukoresha ubundi buryo bubarinda kugira umubyibuho ukabije burimo imirire inoze ndetse n’imashini zishobora kubafasha kugabanya ibiro bitabatwaye umwanya munini, kuko kudakora siporo ari kimwe mu birimo kongera umuvuduko w’indwara (…)
Abantu 46 ni bo bamaze kumenyekana banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Barimo 12 bapfuye, 29 barimo kuvurwa n’abandi batanu bakize.
Abantu 41 ni bo bamaze kumenyekana banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Barimo 12 bapfuye, 24 barimo kuvurwa n’abandi batanu bakize.
Abakora ibyerekeranye n’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori bibumbiye muri sendika yitwa STECOMA (Syndicat des Travailleurs des Entreprises de Construction, Menuserie et Artisanat) bishimira ko mu myaka irindwi ishize hari uruhare bagize mu byo Igihugu cyagezeho, ku bufatanye n’inzego zitandukanye z’imiyoborere y’Igihugu, (…)
Ibinyamakuru bitatu byo muri Tanzania byahagaritswe ku mbuga za internet nyuma yo gutangaza amashusho y’amakorano, ubutegetsi bwa Tanzania bwafashe nk’anenga Perezida Samia Suluhu Hassan.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu cumi n’umwe bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Igihugu cya Iran cyaraye cyohereje ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye yo muri Israel nka Jerusalem no ku murwa mukuru Tel Aviv.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icumi bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu batandatu ari bo bamaze kwicwa n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, abandi 20 bakaba barimo kuvurwa.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko muri iki gihe gushyira umuturage ku isonga ari isengesho ry’u Rwanda, rya buri munsi, yibutsa abahawe inshingano zo kumuyobora guhora iteka batekereza kandi bafatanyije na we gushaka icyamuteza imbere.
Bizimana Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba ari Umujyanama mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), avuga ko uburenganzira bwabo hari igihe bubangamirwa bitewe no kuba hari abantu benshi bakeneraho serivisi ariko ntibabashe kubafasha uko bikwiye kubera ko batazi ururimi (…)