Ntucikwe n’ikiganiro #EdTechMondays kivuga ku ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro

Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026 kiragaruka ku buryo bwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro binyuze mu kwagura murandasi (Internet) n’ibikorwa remezo. Ibi byafasha kugira amahirwe angana ku myigire hirya no hino mu Rwanda.

Raporo ziherutse kugaragaza ko amashuri yo mu cyaro 27% gusa ari yo afite internet, ugereranyije na 75% by’amashuri yo mu mijyi ayifite. Mu mpera z’umwaka wa 2024, amashuri 62% by’amashuri yose mu gihugu ni yo yari yageragamo Internet, aho Leta yari ifite intego yo kugera ku mashuri 80% afite Internet bitarenze impera za 2025.

Ikiganiro cya none kiragaruka ku mbogamizi ziterwa no kutagira Internet mu mashuri yo mu cyaro, n’ingaruka bigira ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.

Kiragaruka kandi ku buryo bufatika bwafasha amashuri y’icyaro gukoresha ikoranabuhanga ahakigaragara ibibazo bya Internet igoranye .

Kiranasobanura uko abashoramari mu guhanga udushya bafatanya na Leta n’abatanga serivisi mu gushakira hamwe ibisubizo by’amashuri yo mu cyaro.

Ikiganiro #EdTechMondays gikorwa ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation hamwe n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber). Kiratambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka