Indege ya kompanyi yitwa VoePass yo muri Brazil yari itwaye abantu 62 yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024 ubwo yari igeze muri Leta ya Sao Paulo muri icyo gihugu.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga rwahuriye mu biganiro byateguwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace ku bufatanye n’umuryango witwa Good News International, baganirizwa ku ngingo zitandukanye zibafasha gutegura ahazaza habo heza.
Abayobozi bo hirya no hino ku Isi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bagiye guhurira mu Rwanda mu nama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’ibiribwa muri Afurika (Africa Food Systems Forum) izaba guhera tariki 2 – 6 (…)
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) rirasaba abantu batandukanye baba abayobozi mu nzego z’ibanze, abantu babana n’abafite ubumuga, n’abandi bakora ibikorwa by’ubutabazi gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutabara no kugoboka abantu bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza cyangwa mu gihe habaye andi makuba (…)
Abanyeshuri 54 bo mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, tariki 01 Kanama 2024 wamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kureba isano iri hagati y’umubare uri hejuru w’abana batwita cyangwa se babyara batararenza imyaka (…)
Ibirori by’Umunsi Mukuru w’Umuganura mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro byizihirijwe ku Biro by’Ako Kagari kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024.
Umuryango w’ivugabutumwa witwa Baho Global Mission ku bufatanye n’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, bateguye igiterane cy’ububyutse batumiyemo abarimo Pastor Zigirinshuti Michel, Bishop Joseph Mugasa n’abahanzi nka Theo Bosebabireba na Thacien Titus. Rev Baho Isaie (…)
I Kigali hakomeje kubera imurikagurisha mpuzamahanga(Expo), kuva tariki 25 Nyakanga kugeza tariki 15 Kanama 2024. Ni imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) rikaba ririmo ribera i Gikondo aho risanzwe ribera buri mwaka.
Ikigo cyitwa Keza Education Future Lab giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, gikomeje gufasha abana bato mu kubaha ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubategurira kuzavamo abahanga mu byerekeranye n’ikoranabuhanga.
Umuryango Mastercard Foundation ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber), bakomeje imikoranire igamije guteza imbere imyigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.
Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta uteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU), wagiranye ubufatanye n’ikoranabuhanga rya GSM Systems, rizwiho gutanga uburyo bwifashishwa cyane cyane mu mikorere ya telefone. Iyi mikoranire yo guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko yagenzuye imyiteguro y’amatora, ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora nyirizina ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024, yemeza ko muri rusange amatora yagenze neza.
Mu gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024 mu Rwanda, abafite ibibazo by’uburwayi n’ubumuga na bo ntibabihejwemo, ahubwo hagiye higwa uburyo bwo kubashakira ibikenewe kugira ngo na bo bazabashe kwitabira amatora.
Mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo muri uyu mwaka wa 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwireba no kwiyimurira aho umuntu azatorera akoresheje ikoranabuhanga kuri telefone (*169#) mu rwego rwo korohereza abantu bakoraga ingendo ndende bajya (…)
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, byabereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, byakomereje mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024.
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, byakomereje mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba kuri Site ya Nyarutovu.
Umuryango Paper Crown Rwanda ufatanyije na RWAMREC bateguye ibiganiro, bihuza abantu batandukanye biganjemo abagore n’abakobwa bahagarariye imiryango itari ya Leta, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore (feminists) n’abaharanira ihame rw’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo (Gender practitioners) , bagamije (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwandikiye ibaruwa Padiri Hildebrand Karangwa, rumumenyesha ko igitabo cye aherutse gushyira hanze cyitwa ‘Les Origines du Génocide des Batutsi d’Il ya 30 ans’ cyemerewe kwifashishwa mu kwigisha amateka mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda.
Abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki ishyigikiye umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, bateraniye i Rubengera mu Karere ka Karongi kuri Sitade Mbonwa, bakaba baje mu bikorwa byo kwamamaza no gushyigikira uwo (…)
Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, yongeye kubwira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko bashatse bacisha make.
Abaturage baturutse hirya no hino mu Mirenge y’Akarere ka Nyamasheke biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bateraniye mu Murenge wa Kagano ahakomereje ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Gato Damien ni umugabo ufite umugore umwe n’abana babiri akaba afite ubumuga bw’ingingo ku maguru bwatewe n’indwara y’imbasa. Ari mu bakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye abafite ubumuga.
Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria ukunzwe n’abatari bake, agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo Chryso Ndasingwa na Yves Ndanyuzwe, aba bakaba ari bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuye i Muhanga, mu Ruhango na Kamonyi, bakitabira ibikorwa byo kumwamamaza, abizeza ko ibyiza byinshi biri imbere.
Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru hari Koperative yitwa UKC (Uruhimbi Kageyo Cooperative) ihinga ikanatunganya ubwatsi bw’amatungo ikoresheje ikoranabuhanga ridakeneye gukoresha ubutaka, ibyo bita ‘Hydroponic Fodder Technology.’ Iyo koperative imaze imyaka hafi ine ikora, yatangijwe n’abiganjemo urubyiruko (…)
Pasiteri Kayumba Fraterne umenyerewe mu bikorwa by’ivugabutumwa no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka ‘Gospel’ yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ wateguye inama nyunguranabitekerezo, abayitabiriye baganira ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga, no ku mbogamizi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura na zo mu byerekeranye n’itumanaho.
Nyuma y’uko Inteko Nkuru ya AEBR yateranye tariki 11 Gicurasi 2023 yatoreye Bishop Ndayambaje Elisaphane kuba Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, yimitswe ku mugaragaro.