Urubyiruko rurasabwa kwirinda ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga
Muri gahunda ya RIB yo gukumira ibyaha, abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe St Ignace riherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, baganirijwe ku byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nka bimwe mu byo urubyiruko rukunze kwisangamo, basabwa kubyirinda.
Muri ibyo byaha harimo nko guhererekanya amashusho y’urukozasoni, guhoza abantu ku nkeke no kubashyiraho iterabwoba bifashishije amafoto n’amashusho n’ibindi baba babasaba. Hari ibyaha bikururira urubyiruko mu kujya mu icuruzwa ry’abantu, hakaba n’abatekamutwe babeshya abantu ku mbuga nkoranyambaga no ku ikoranabuhanga, bakabizeza ibintu bitandukanye bagamije kubiba.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, yagize ati “Ibyo byaha biriyongera kubera ko byoroherezwa n’ikoranabuhanga, kandi usanga ababikora n’ababikorerwa biganjemo urubyiruko n’ubwo n’abo mu bindi byiciro na bo babigaragaramo. Ni ngombwa rero ko urubyiruko rufata iya mbere rugafata ingamba kugira ngo batisanga mu gukora ibyo byaha, cyangwa se bakanabikorerwa. Ibyinshi bigendana no kwizezwa ibitangaza, ubukire bwihuse n’ibyiza, cyane ko baba bakiri mu myaka ikiri micye, ntibashishoze, bababwira ibyiza bakagendera mu kirere. Ku rubyiruko rero iyo barwizeza ibyo byiza, babyumva vuba ugasanga barabigwamo cyane, ni yo mpamvu tugomba kubabwira uko babyitwaramo, bakabyirinda. Muri ibi biganiro tubibutsa amategeko ahana abafatiwe muri ibyo byaha.”
Urubyiruko rwasabwe kwirinda guha amafoto n’amashusho by’ubwambure bwabo abantu bitwa ko bakundana kuko mu gihe bashwanye bashobora kuyakoresha mu kwihimura cyangwa nk’igikangisho bakagira ibindi babasaba nk’amafaranga.
Usibye urubyiruko, RIB inakangurira ababyeyi kumenya uruhare rwabo mu gukumira ibyaha byugarije umuryango nyarwanda.
Muri ibyo biganiro hatanzwe urugero rw’umwana w’umunyeshuri wagiye ku mbuga nkoranyambaga ahura n’abantu bamwizezaga kumuha amafaranga, bamusaba nimero za konti ya banki y’ababyeyi be bamubeshya ko ari yo bashaka kuzajya banyuzaho amafaranga, nyamara atari byo, ahubwo barashakaga kubiba.
Urubyiruko kandi rwasabwe kutizera ibinyura ku mbuga nkoranyambaga byose kuko atari ukuri.
Padiri Emile Nsengimana, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Saint Ignace ari na ryo ryakiriye RIB kugira ngo iganirize abanyeshuri ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ingaruka zishobora kubaho igihe rikoreshejwe nabi, avuga ko ibi biganiro ari ingirakamaro kuko igihe umwana agiye gukoresha rya koranabuhanga azajya yibuka ibiganiro yahawe, akibuka ibyaha bishobora gukorerwaho, yaba ahuye n’abashaka kumushuka kuri iryo koranabuhanga akibuka ko yigeze kuganirizwa, akirinda kugwa muri icyo cyaha, na we ubwe akirinda kugikora.
Abanyeshuri ni bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga cyane ko muri iki gihe rirushaho gutera imbere. Umuyobozi w’ikigo avuga ko mu kigo batabemerera gutunga telefone, agasaba n’ababyeyi kugenzura ibyo abana bakoresha telefone na mudasobwa igihe bari mu rugo, kuko hari abitwaza ko barimo kubyifashisha mu gusubiramo amasomo, ariko bakigira mu bindi bibarangaza, bashobora no guhuriramo n’ababashuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|