Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yarimo asoza uruzinduko amazemo iminsi muri Australia, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza Umuganura.
Ubuhuza ni bumwe mu buryo bwemewe mu Rwanda bwifashishwa mu gukemura amakimbirane n’ibindi bibazo bivuka hagati y’abantu cyangwa hagati y’amatsinda atandukanye hatisunzwe inkiko. Abahuza bagira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu miryango, ayo mu bucuruzi, ibibazo by’amasambu, ibibazo by’abashakanye, n’ibindi.
Abakobwa 120 biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bavuye mu bigo bitandukanye byo hirya no hino mu Rwanda barashima amahugurwa bahawe ku byerekeranye n’ikoranabuhanga rigezweho ryo gukora porogaramu za mudasobwa ndetse no gukora codes, ubumenyi ku gukora no gukoresha za robots n’ibindi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, arizeza urubyiruko ko ubuyobozi bw’Igihugu nk’uko bwakoze byinshi biteza imbere urubyiruko, buzakomeza gukora n’ibindi kugira ngo rubone iby’ibanze byatuma rugira ubuzima bwiza.
Igikomangoma cyo muri Leta ya Perlis, mu gihugu cya Malaysia ku mugabane wa Aziya, Tuanku Syed Faizuddin Putra Jamalullail, n’intumwa yari ayoboye zirimo umugore we, umwana we n’umuyobozi w’idini ya Islamu muri iyo Leta, muri iki cyumweru bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagamije kurumenya, kumenya amateka yarwo cyane cyane (…)
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 20 ukekwaho gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species).
Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Burikantu’ yatawe muri yombi azira gufungirana mu nzu abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga.
Byamenyekanye ko umudiplomate wafunzwe ari uwitwa Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri Ambasade ya RDC mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Luxemburg.
Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko akurikiranyweho kugerageza kwica umugore w’imyaka 29 amugongesheje imodoka.
Ikibuga cya Stade ya Mukebera giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati cyatangiye kuvugururwa. Iki kibuga nicyuzura byitezwe ko kizafasha ikipe ya Rutsiro FC gukinira imbere y’abaturage b’ako Karere, dore ko ubu yakirira imikino yayo mu Karere ka Rubavu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango watangijwe n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI w’Abamenyi ba Afurika (Fondation Mohammed VI Des Oulemans Africains), Si Mohammed Rifki, asanga u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero kubera ubumwe n’amahoro biharangwa.
U Rwanda rwishimiye isinywa ry’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa Gatandatu bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.
Urubyiruko rwo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba rwateraniye i Kigali mu Rwanda ku matariki ya 17-18 Nyakanga 2025, aho barebera hamwe uko barushaho kugira uruhare mu buhinzi bugezweho bwihanganira ihindagurika ry’ikirere (Climate-Smart Agriculture), ndetse bugamije no gufasha mu kwihaza mu biribwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, yamenyeshejwe ibyagezweho n’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu mpinduka mu iterambere ry’ubukungu.
Sadiki Munganga Gloire w’imyaka 32 y’amavuko, yaguye mu mwobo wa metero 15 z’ubujyakuzimu mu Bugesera aho yabaga mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi 2025.
Umuryango Disability Inclusion Rwanda ugizwe n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibindi bibazo bishingiye ku mikorere y’ubwonko, urasaba inzego zifata ibyemezo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe kugera ku ikoranabuhanga ryabunganira mu buzima n’ibikorwa byabo kugira ngo na bo boroherwe ndetse bibone muri gahunda zose (…)
Ku ishuri rya Groupe Scolaire Saint Dominique Savio Bumbogo riherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hatangirwa uburezi budaheza. Icyo kigo cyakira abana bose barimo abafite ubumuga n’abatabufite, kandi bakigira mu cyumba kimwe cy’ishuri.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, avuga ko Idini ya Islamu mu mahame yayo yemera urugamba rwo kurwanya akarengane, no kurenganura abarimo gutotezwa, no kurwanya ikibi, iyi ikaba ari yo mpamvu bashima bakanaha agaciro urugamba rwatangijwe n’Inkotanyi rwo guhagarika Jenoside yakorewe (…)
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu 2025 nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko akazi ko gukora isuku ku mihanda no kubungabunga ubusitani buri kuri iyo mihanda katazongera guhabwa ibigo byigenga, ahubwo ko kagiye guhabwa amakoperative y’urubyiruko.
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango Iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe(Rwanda Climate Change and Development Network - RCCDN) ryateguye ibiganiro ku rwego rw’Igihugu byahuje imiryango n’abafatanyabikorwa batandukanye, barebera hamwe uko u Rwanda rwarushaho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (…)
Abanyeshuri batandatu n’umwarimu wabo bakurikiranyweho gukubita umunyeshuri bamuziza ibiryo, bimuviramo urupfu. Byabereye ku kigo cya GS Rumuri giherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Museke.
Muri iki gihe urubyiruko ruragenda ruyoboka imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi yakunze gufatwa nk’aho ari iy’abantu bakuru. Icyakora umubare w’urubyiruko ruyirimo uracyari muto, iyi ikaba imwe mu mpamvu abamaze kuyoboka iyo mirimo b’urubyiruko bashishikariza n’abandi kuyijyamo kuko yabafasha kwiteza imbere.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, avuga ko muri Camp Kigali no mu nkengero zaho ari hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi mu Murenge wa Nyarugenge, dore ko hari hafi y’ahacurirwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi, kuko hari hafi y’ibiro bya Perezida Habyarimana Juvenal n’abo bafatanyije gutegura Jenoside nka (…)
Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko basanga kugira ngo Igihugu gitere imbere, kigomba kuba gifite abaturage bafite ubuzima bwiza.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere, wateguye ibiganiro byabereye i Kigali tariki 26 Werurwe 2025, bihuza abarimo abanyamakuru, urubyiruko, n’imiryango itari iya Leta iyobowe n’abagore, barebera hamwe uko barushaho gukora (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntirusiba kwerekana abafatiwe mu byaha by’ubutekamutwe, ubutubuzi n’ubundi buriganya butandukanye, nyamara hadaciye kabiri ukumva abandi bafatiwe muri ibyo byaha bagerageza gutwara iby’abaturage. Iyi ni imwe mu mpamvu RIB iburira abantu ko bakwiye kurushaho kwirinda bene abo bantu (…)
Igihugu cya Qatar cyatangaje ko cyishimiye ibyatangajwe n’u Rwanda na DRC ndetse na M23 ku guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa DRC. Qatar ivuga ko iyi ari intambwe ishimishije itewe mu gushakira amahoro arambye Akarere.
Urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu zubaka, rwibukijwe ko ari rwo mizero y’ahazaza heza h’Igihugu, rusabwa gukora cyane, no kwiha intego y’ibyo ruzageraho mu gihe kiri imbere. Byagarutsweho na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, mu kiganiro yahaye abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye ibikorwa (…)
Ihuriro AFC / M23 ryihanganishije abaturage b’i Bukavu nyuma y’igitero cyiswe icy’iterabwoba cyagabwe ku mbaga yari iteraniye mu biganiro byahuje abaturage n’ubuyobozi bwa AFC/M23.