Mu Karere ka Kicukiro, ukwezi kwa Werurwe ni ukwezi kwahariwe kwita ku muturage, ku ntero igira iti ‘Umuturage ku Isonga’. Mu Murenge wa Kicukiro muri uku kwezi harimo gahunda y’icyumweru cy’Umujyanama, kikaba ari ngarukamwaka kuko no mu mwaka ushize bagize gahunda (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, bafashe umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kwiba moto.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, batangije ubukangurambaga bise ‘Werurwe: Ukwezi k’Umuturage’. Ni gahunda ngarukamwaka yatangijwe tariki 02 Werurwe 2023, ubu bakaba bayikoze ku nshuro ya kabiri.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 28 Gashyantare 2023 yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953 T.
Urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Kicukiro rurashimwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Ubw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye, kubera ibikorwa by’indashyikirwa bari bamazemo iminsi bakorera muri ako Karere bigamije guteza imbere abaturage n’Igihugu muri (...)
Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke kimaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giterwa ahanini n’ibibazo bibiri binini ari byo: Imiyoborere cyangwa se imikorere mibi( bad governance), ndetse no kubura ubushake bwa Politiki ( lack of political (...)
Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 09 Gashyantare 2023 rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugore witwa Mukarusine Caritas wabyaye umwana akamwica akamutsindagira mu musarane. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka (...)
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, yafashe Umugabo wari ufite amadolari ya Amerika y’amiganano magana atandatu ($600) ubwo yari agiye kuyavunjisha agizwe n’inoti 12 za 50 ahwanye na 650,229Frw.
Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima ku rwego rwa Afurika (Africa Health Agenda International Conference - AHAIC) iteganyijwe kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe 2023 ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere.
StarTimes ikomeje kudabagiza abafatabuguzi bayo bakunda imikino ibereka shampiyona zitandukanye zo mu Rwanda no hirya no hino ku isi binyuze kuri shene za Sports zitandukanye nka Magic Sports CH 265 na CH 251 ku bakoresha antene y’igisahani.
Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2023 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegal bizihije umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho bahawe ikiganiro na Dr Jean Damascene BIZIMANA, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyibanze ku ndangagaciro zaranze Abanyarwanda zikaba n’ishingiro (...)
Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo ku bufatanye n’Abanyarwanda bahatuye, bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune, tariki 03 Gashyantare 2023 hatangirijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha no kwita ku bibazo byo mu mutwe bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Mizero Care Organization (MoC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (...)
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, aho ku wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba ofisiye bahawe ipeti rya Lieutenant, wayobowe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad (...)
Umuryango witwa Giants of Africa uteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo, wateguye ibikorwa bizabera hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ubayeho.
Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, batangije igikorwa cyo kwikorera umuhanda w’ibirometero bibiri na metero ijana (2.1km).
Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa riri gutuma haba izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.
Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyagatare, ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE 519 D ubwo bari barimo kuyishakira umukiriya.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa, iyo (...)
Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yatangirwaga mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’iminsi itandatu hifashishijwe imashini (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, mu mpera z’icyumweru bwateguye Inteko y’Abahizi, Akarere gashimira Imirenge yabaye indashyikirwa mu bikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’Imirenge yahize indi mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Amashanyarazi kuri bose ni imwe mu ntego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje kuba rwagezeho bitarenze umwaka wa 2024. Ni urugendo rutoroshye ariko rushoboka nk’uko byemezwa n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano iyi ntego.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yishimira ko mu myaka 30 imaze ishinzwe hari byinshi yagezeho biri mu ntego yayo yo kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere umuco w’amahoro n’iterambere.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubujura bwibasira insinga zo ku miyoboro y’amashanyarazi bumaze gufata intera muri iyi minsi. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL), Bwana Wilson Karegyeya, avuga ko muri uku kwezi (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano n’Umujyi wa Kigal, i bakoranye Inama n’Abamotari tariki 14 Ukuboza 2022 igamije kunoza Umutekano, iyi nama ikaba yabereye kuri Stade ya IPRC Kigali.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikaba yabereye mu gace kazwi nka Kicukiro Centre, hafi y’ahaherutse kubakwa imihanda igerekeranye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga WaterAid ufasha mu kubona amazi meza, batashye amavomo umunani yubakiwe abaturage. Ni igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki ndetse no gukoresha ubwiherero (...)