Iyo umuntu agiye kwiga mu mahanga twamwishyuriye ntagaruke, hari igihe tubyungukiramo – Minisitiri w’Intebe

Abadepite n’Abasenateri bagaragarije Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’ abaganga bimukira mu bindi bihugu kubera ikibazo cy’umushahara muto n’ibindi bibagenerwa bavuga ko bidahagije, ndetse n’ikibazo cy’abajya kwiga hanze Leta ibatanzeho amafaranga menshi, barangiza kwiga ntibagaruke ahubwo bagahitamo kwigumira mu mahanga kubera ko ari ho babona imibereho myiza n’akazi kabahemba neza.

Senateri Dr. Frank Habineza yabajije Guverinoma ingamba ifite zo gukemura iki kibazo.

Ku kibazo cy’imishahara idahagije, Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko kitoroshye, kandi ko kitari mu bakora mu buvuzi gusa.

Ati “Tuzi ko umushahara babona mu by’ukuri udahagije. Ujyanye n’amikoro ahari uyu munsi, ariko dukwiye gutangira gutekereza bidasanzwe kuko imibereho y’umuganga ntabwo ari amafaranga y’umushahara abona ku kwezi gusa, harimo n’ibindi akenera nk’iyo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, iyo arwaye afatwa ate? Iyo ashatse inguzanyo muri Banki ayibona bigenze bite? Ibyo byose dukwiye kubisuzuma tukabyitaho.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yanavuze ko Guverinoma ifite gahunda yo gufasha mu gucunga neza amakoperative agera kuri 520 ahuriramo abafasha Leta mu gucengeza amatwara yerekeranye n’ubuzima bo ku rwego rwa mbere, ndetse Guverinoma igashyiramo n’amafaranga muri ayo makoperative yabo.

Yagize ati “Ku bufatanye n’abaterankunga, amakoperative y’abajyanama b’ubuzima yo mu turere 13 yashyizwemo Miliyoni ebyiri n‘ibihumbi 800 by’Amadolari kugira ngo izo koperative zishobore no kubaguriza. Ikindi tubahuza na Muganga SACCO kugira ngo barebe uburyo bagurizanya.”

Ati “Icyo dukwiye gukora ni ugutegura ibyo bagenerwa (package) binini bitari umushahara wonyine, ahubwo birebana n’inyungu zose babona muri rusange. Iyo gahunda irimo kwigaho, twizeye ko tuzayirangiza vuba ikadufasha kwita ku mibereho y’abakozi no kubagumana kuko turabakeneye.”

Naho ku kibazo cy’abajya kwiga mu mahanga bakagumayo ntibagaruke gukorera mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe agaragaza ko bakwiye kwihanganirwa, hakabaho icyo yise ‘flexibility’.

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, asanga umuganga ubonye amahirwe yo kwiga no gukora mu mahanga adakwiye kuyabuzwa
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, asanga umuganga ubonye amahirwe yo kwiga no gukora mu mahanga adakwiye kuyabuzwa

Ati “Iyo umuntu agiye kwiga mu mahanga twamuhaye buruse, nubwo yagumayo agakorayo ntagaruke, akenshi hari n’igihe aba Ambasaderi w’u Rwanda ku buryo tubyungukiramo no mu bundi buryo. Hari abo mujya mubona batuzanira abaganga b’inzobere zikaba zadukorera nk’ubuvuzi bukomeye nko kubaga amaso, gukuraho inenge zo ku mubiri, n’ibindi. Akenshi bazanwa n’abantu bagiye kwiga bakagumayo, bakadufasha kubona ibyo batashoboraga kudufasha bari hano mu Rwanda.”

Ati “Rero dukwiriye gutekereza mu buryo bwagutse, ntitunatekereze ko umuganga niba baramushyize i Kibogora akwiye kuzapfa ari i Kibogora, ko akwiriye koroherezwa agatekereza no ku yandi mahirwe (opportunities). Ahubwo icyo twebwe dukwiye gukora ni ugushora imari mu buryo tubona abaganga bahagije, ya gahunda twavuze ya 4x4 igakora, tugasohora abaganga bageze ku bihumbi 10 buri mwaka, tukabaha za nyungu (benefits) twavuze, ariko babona n’amahirwe yo kujya ahandi tukaborohereza kuko na byo biradufasha.”

Kongera umubare w’abaganga n’abandi bakora mu buvuzi, byitezweho kuzafasha mu guteza imbere imitangire ya serivisi nziza z’ubuvuzi.

Ibitekerezo   ( 2 )

Abaganga ni abo kwitabwaho, kuko baraturamira ubuzima, ariko ntimujya mubafasha ngo na bo babone imibereho myiza mu miryango yabo. Barakora amanywa n’ijora, amasaha y’ikirenga, week end, ariko ni nkaho batagira uwo kubavugira, dore ko abenshi batanahemberwa niveau d’études bafite. Ariko by’umwihariko abakora muri peripheral nukuvuga Health Centers barababaye pe.

Komera yanditse ku itariki ya: 26-03-2026  →  Musubize

Abaganga ni abo kwitabwaho, kuko baraturamira ubuzima, ariko ntimujya mubafasha ngo na bo babone imibereho myiza mu miryango yabo. Barakora amanywa n’ijora, amasaha y’ikirenga, week end, ariko ni nkaho batagira uwo kubavugira, dore ko abenshi batanahemberwa niveau d’études bafite. Ariko by’umwihariko abakora muri peripheral nukuvuga Health Centers barababaye pe.

Komera yanditse ku itariki ya: 26-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka