Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, abakozi b’amashami ya BK Group Plc ndetse n’abo mu miryango y’abishwe, bateraniye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa BK, rw’abahoze ari abakozi bayo, ruri ku cyicaro cy’iyo banki mu Mujyi wa Kigali.

Abahoze ari abakozi ba BK bibukwa barimo Bukombe Ignace, Semuhungu Faustin, Namahoro Thacien, Gapira Edison, Masengesho Emmanuel, Mudenge Alain, Karega Callixte, Eulade Ndayambaje, Laetitia Umugwaneza, Athanasie Bamurange, Uwayirege Esperance, Ndejuru Thadée, Munyantwari Simon, Claver Kayumba na Maniraho Joseph.

Umwe muri aba 15 witwa Kayumba Claver wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na n’ubu ngo ntiharaboneka undi wo mu muryango we, cyangwa se amakuru y’umuryango we. BK yongeye gusaba uwagira amakuru ku muryango w’uyu mukozi ko yayabasangiza.

Mu buhamya bwe, umukozi wa BK witwa Kamanzi Innocent wo mu Bugesera ariko ukomoka ku Gisenyi avuga ko bataje mu Bugesera bimutse ahubwo ko bahaje bashaka ubuhungiro. Yagaragaje ko itotezwa ryatangiye kera, ababyeyi be barahunga mu 1959, barasenyerwa, inka zabo ziraribwa, itotezwa no kumeneshwa birakomeza kugeza mu 1994, agashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turashima Inkotanyi zatubohoye, twagarutse ntacyo turiho, dutangirira kuri zeru, dutangira ubuzima, none turubatse, dufite abagore n’abana, turi mu gihugu cyiza gitanga uburenganzira kuri buri wese.”

Mu ijambo rye, Dr. Uzziel Ndagijimana uyobora BK Group Plc, yavuze ko bazakomeza kuba hafi y’imiryango y’abari abakozi bayo.

Dr. Uzziel Ndagijimana uyobora BK Group Plc
Dr. Uzziel Ndagijimana uyobora BK Group Plc

Yagize ati “Abakozi bose b’ibigo bitanu bigize BK Group, twihanganishije imiryango yabuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bari abakozi ba Banki ya Kigali mu 1994. Tubafashe mu mugongo, turi kumwe kandi tuzakomeza kubaba hafi nka bamwe mu bagize umuryango wacu mugari wa BK Group.”

Hon. Marie Alice Kayumba Uwera ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) wari umushyitsi mukuru, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo, ati “Nimukomere muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mboneyeho no gushimira by’umwihariko BK Group kuba yarateguye uyu munsi ikawuharira kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi ikiragano gishya gishyize imbere kwiyubaka no kwigira ku mateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo aha hakaba ari na ho tuvoma imbaraga zo guhagarara twemye tukavuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Hon. Marie Alice Kayumba Uwera ushinzwe Ubumwe n'Ubudaheranwa muri MINUBUMWE
Hon. Marie Alice Kayumba Uwera ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE
Abari abakozi ba Banki ya Kigali 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abari abakozi ba Banki ya Kigali 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka