Uko Habyarimana yarenze ku itegeko agashyiraho Interahamwe zakoze Jenoside
Mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama mu Karere ka Bugesera, Mupenzi Eustache watanze ikiganiro, yasobanuye uko uwari Perezida Habyarimana Juvenal yarenze ku itegeko ryo mu 1991 ryabuzaga amashyaka kugira imitwe y’abasivile yitwara gisirikare (militia), agashyiraho umutwe w’Interahamwe wakoze Jenoside.
Iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 26 ryahaga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ububasha bwo gusenya ibikorwa by’ishyaka iryo ari ryo ryose ryagaragaje imyitwarire ya gisirikare, ariko nyamara ishyaka rya MRND rya Habyarimana ryabirenzeho rishyiraho umutwe w’Interahamwe ndetse ryiyemeza kuwushakira ibikoresho, ariko ntihagira igikorwa. Ibi ngo bigaragaza ko Perezida Habyarimana yari ashyigikiye Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mupenzi Eustache agaragaza ko ibyo gushyigikira Interahamwe Habyarimana yabigaragarije mu nama (mitingi) yakoranye n’Interahamwe, yabereye kuri Sitade mu Ruhengeri tariki 15 Ugushyingo 1992, aho yavuze ko azakora ku Nterahamwe ze akazambika, maze bakamanuka, kandi ubwo hari haragiyeho itegeko rizirwanya.
Icyo gihe Habyarimana yagize ati “Mitingi ntiziratangira ku giti cyanjye. Igihe zizatangirira, nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke koko. Ni yo mpamvu nsaba umunyamabanga mukuru wacu ku rwego rw’Igihugu kumvikana n’abacuruzi kugira ngo dushake ibitambaro by’Interahamwe, kuko Interahamwe iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko.”
Iyo Mitingi ni na yo yanavugiyemo ko amahoro atazanwa n’impapuro, ashaka kumvikanisha ko imishyikirano hagati ya RPF Inkotanyi n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda nta mahoro bizazana, ahubwo ko azifashisha Interahamwe mu kuzana amahoro.
Abasesenguzi bagaragaza ko kuvuga ko amasezerano ya Arusha y’amahoro nubwo yari yarayasinye ariko nta gaciro yari kuyaha kuko yayitaga ibipapuro, kandi ko atari yo azazana amahoro.
Tariki 04/08/1993, i Arusha muri Tanzania, hasinywe Amasezerano hagati ya Leta ya Habyarimana yayoboraga u Rwanda icyo gihe, na RPF Inkotanyi.
Gusinya ayo masezerano byafashwe nk’igisubizo cy’amateka, kuko yari yitezweho gutuma intambara ihagarara hagati y’impande zombi. Nubwo Habyarimana Juvenal yashyize umukono kuri ayo masezerano, hari abasanga ku mutima yari agifite umugambi wo kuzarimbura Abatutsi, kuko we ku giti cye yayitaga ‘ibipapuro’.
Kwita Amasezerano ya Arusha Ibipapuro, ni kimwe mu bigaragaza ko Habyarimana atari afite ku mutima inzira y’amahoro. Bikanashimangirwa n’uburyo yagiye adindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo, kugera aho yarinze ahanurwa mu ndege n’Abahezanguni b’Abahutu mu ijoro ryo ku itariki 6/04/1994, bagahita batangiza Jenoside bari barateguye igihe kinini yo kurimbura Abatutsi.
Abasesengura bavuga kandi ko ‘Gukora ku Nterahamwe ze bakamanuka’ na byo byari bifite ubutumwa bitanga, ari bwo gufata imihoro, amacumu, amashoka n’amafuni, bakirara mu Batutsi bakabamara, dore ko Leta ya Habyarimana imaze kubona ko itorohewe n’igitutu cy’amashyaka menshi, yayaciyemo ibice yifashishije ruswa, bakayaremamo za “POWER”, zahinduye umuvuno zikagaragaza ko ikibazo u Rwanda rufite atakiri Inkotanyi gusa, ahubwo ikibazo ari Umututsi aho ava akagera, bityo akaba agomba gutsembwa.
Igihe cyaje kugera mu ijoro ryo ku itariki ya 6/04/1994, Habyarimana arivuganwa, maze abahezanguni b’Abahutu bamwivuganye, babeshya ko ari Inkotanyi zimwishe, bashyira mu bikorwa umugambi wa Habyarimana, bakora ku Nterahamwe baramanuka barimbura Abatutsi basaga Miliyoni mu mezi atatu gusa, bahagarikwa n’Inkotanyi batageze ku ntego yo kubamara.
Ibi bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ishyirwa mu bikorwa n’intagondwa z’Abahutu zacuze umugambi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, nk’uko byagaragajwe na raporo zitandukanye.
Nyuma yo gupfa, tariki 08 Mata 1994 hashyizweho Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Théodore.
Mupenzi Eustache ati “Iriya Guverinoma yayoborwaga na Sindikubwabo, nta yindi gahunda yari ifitiye abo yayoboraga. Kwari ugutanga umurongo w’uko Jenoside ikorwa, gutanga intwaro, gushishikariza Abahutu kurimbura Abatutsi. Iminsi yamaze ku buyobozi nta kindi yakoze, ni icyo.”
Mupenzi ashimangira ko Jenoside yari yarateguwe mbere, ko icyakurikiye urupfu rwa Habyarimana ari ukuyishyira mu bikorwa. Yanenze ingabo z’amahanga n’ibihugu byarebereye ubwo yakorwaga ntibigire icyo bikora ngo bitabare abicwaga.
Kureba andi mafoto yaranze igikorwa cyo #Kwibuka32 i Ntarama, kanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|