Abashinwa bahaye ibitaro bya Masaka ibikoresho bizateza imbere ubuvuzi (Amafoto)

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ifatanyije n’Itsinda ry’Abaganga b’Abashinwa bakorera mu Rwanda, ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, bashyikirije Ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, inkunga y’ibikoresho igamije gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuvuzi.

Ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe bifite agaciro karenga miliyoni 30 Frw, bikazagira uruhare rukomeye mu kongera ubushobozi bwo kubaga no kwita ku barwayi.

Iki gikorwa kigaragaza umubano ukomeye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, by’umwihariko mu guteza imbere ubuvuzi bufite ireme no kurokora ubuzima bw’abantu.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka