Abakuru mureke turerere u Rwanda abazarwubaka bakarugira rwiza – Kwibuka32 muri Kicukiro

Ubwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku rwego rw’Umurenge Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gahama François watanze ikiganiro, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwaciyemo kugira ngo abantu bayamenye ariko banakuremo isomo, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Gahama François watanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda
Gahama François watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda

Yavuze ko tariki 01 Ukwakira 1990 ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba Leta yayoborwaga na Perezida Habyarimana Juvenal, aho kugira ngo ijye kurwana n’ababateye, yahise itangiza umugambi wo kwica Abatutsi mu Gihugu hose.

Ubwo butegetsi bwakoresheje inzego zose za Leta zari ziriho icyo gihe mu gucengeza amatwara yamamaza urwango rw’Abahutu ku Batutsi, bijyana n’iyicwa ryabo mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwanifashishije itangazamakuru ryariho icyo gihe ryaba irya Leta ndetse n’ibindi bitangazamakuru byari byarashyiriweho gucengeza urwo rwango birimo Ikinyamakuru Kangura na Radio RTLM bikomeza kubiba urwango rw’Abahutu ku Batutsi.

Nko mu 1993 Ikinyamakuru Kangura cyasohoye amategeko 10 y’Abahutu yashishikarizaga Abahutu kwitandukanya no kwirinda Abatutsi mu buryo bwose.

Gahama François watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda yo hambere yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ingabo za FPR zahagaritse Jenoside, na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishyira imbere Ubunyarwanda kuruta ikindi cyose umuntu yakwibonamo. Yasabye Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo no kurwanya abashaka kugarura amacakubiri.

Rusekampunzi Lin uhagarariye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Kicukiro, agaragaza ko u Rwanda rwahuye n’ishyano ryo guhekurwa n’abaturage barwo, ariko ashima abandi baturage barwo (Inkotanyi) bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Inkotanyi zari ziganjemo abakiri urubyiruko nk’urwo mbona imbere yanjye, ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame icyo gihe batari na benshi, batanashyigikiwe, bahagurukira kurwana urugamba rukomeye, baratubohora, Igihugu kiva mu icuraburindi, turarokoka. Abavugaga ngo ntihazagire n’usigara wo kubara inkuru baratsinzwe kuko ubu mpagaze aha ngaha mbara inkuru, nshima Inkotanyi. Jyewe narokotse impfu enye. Uwashima Inkotanyi bwakwira bugacya. Ubu duhagaze neza, abarokotse bari abana n’impinja ubu barabyaye, ni abagabo n’abagore babyariye Igihugu.”

Rusekampunzi Lin uhagarariye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Kicukiro
Rusekampunzi Lin uhagarariye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Kicukiro

Nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Rusekampunzi yagaragaje ko abarokotse Jenoside n’ubu bagitotezwa nubwo Leta ikoresha imbaraga zose kugira ngo ako karengane gacike. Yasabye ko abantu bagikora ayo mahano n’abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside bamaganwa, ati “hirya no hino abarokotse Jenoside baracyicwa, bakangirizwa imitungo nko gutema inka zabo, gutema intoki, kurandurirwa ibishyimbo,… kugira ngo babababaze. Abakuru muri aha mureke turerere u Rwanda abazarwubaka bakarugira rwiza, abana bacu bazamukane urukundo, mubakundishe Igihugu kugira ngo kizakomeze gutemba amata n’ubuki bivuye mu mbaraga z’abo Igihugu cyibarutse.”

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Manirakiza Bonaventure, yavuze ko nk’abayobozi mu Murenge wa Kicukiro, biyemeje kujya bavuga ‘Umurenge mwiza wa Kicukiro’ kuko biyemeje ko uwo murenge uba intangarugero, amahano yahabereye muri Jenoside n’ibindi bibi ntibizongere ukundi. Yagize ati “Twanze ko amahano yahabereye yakongera kuzahabera. Ntiwakwita ikintu cyiza ngo wongere ukizanemo umwanda, Jenoside yabereye muri Kicukiro ntizongere kuba ukundi.

Yagaragaje ko ibivugirwa mu biganiro byo kwibuka ari amateka asharira, ariko atagomba kwibagirana, ari na yo mpamvu mu gihe nk’iki habaho guhurira mu biganiro bakayasubiramo kugira ngo bayazirikane, kugira ngo hatazagira uwibeshya ko byibagiranye agasubiramo ubwicanyi nk’ubwo muri Jenoside.

Ati “Ibyo ntabwo bishoboka, tubibahayemo isezerano nk’Umurenge wa Kicukiro. Niba harabayeho ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, ubu tukaba dufite ubuyobozi bwiza butwigisha kuba umwe nk’Abanyarwanda, budutoza kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside n’imizi yayo, ntabwo ari ukubivuga mu magambo gusa, ahubwo hagomba kubaho ibikorwa bifatika byo kuyirwanya.”

Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kicukiro, Manirakiza Bonaventure, yijeje abaturage ko ubuyobozi bwiza bubazirikana kandi buharanira ko umuturage aba ku isonga
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Manirakiza Bonaventure, yijeje abaturage ko ubuyobozi bwiza bubazirikana kandi buharanira ko umuturage aba ku isonga

Manirakiza yasabye ababyeyi ko aho gutoza umwana imico mibi y’inzangano n’ubwicanyi, babaganiriza uburyo biteza imbere, gukundana, kugandukira ubuyobozi, kumvira gahunda nziza za Leta iriho ubu, no gukorera hamwe kugira ngo biteze imbere.

Yabijeje ko ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda buzirikana abaturage kandi bubafitiye gahunda nziza, kandi buhora bwiteguye gukumira icyahungabanya abaturage icyo ari cyo cyose, ariko abasaba n’ubufatanye kugira ngo bakumire abashaka kwangiriza u Rwanda batabona icyuho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yashimiye abaje kwifatanya na bo mu Kwibuka32
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yashimiye abaje kwifatanya na bo mu Kwibuka32
Umuhanzi Senderi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zijyanye n'ibihe byo kwibuka
Umuhanzi Senderi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zijyanye n’ibihe byo kwibuka

Amafoto: Fraterne Rugwizangoga/Kicukiro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka