Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’Umuryango RWACHI (Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative) wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ingimbi n’abangavu mu kubafasha gutegura ejo hazaza heza, bateguye imfashanyigisho izafasha ababyeyi kuganiriza (…)
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ari ingirakamaro, kuko bizamura umuntu mu mibereho myiza no mu bukungu.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance, yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Kimisagara mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko muri uwo Murenge.
Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum - LAF), ku bufatanye n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP), bishyize hamwe bategura inama nyunguranabitekerezo hagamijwe kugaragariza abantu bo mu (…)
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko gutakaza ubuzima uri mu Gisirikare ari ubutwari. Ibi yabitangaje tariki 15 Mata 2024 mu ijambo rye nyuma yo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye 624 abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda aba ofisiye 624 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Mali, tariki ya 13 Mata 2024, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyabereye muri Centre International de Conférence de Bamako (CICB).
Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo ni umwe mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere. Ni Umurenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wabarizwagamo inzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Umurenge wa Kimihurura wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu Mirenge yo hagati mu Mujyi, igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere, inzego z’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, ibi bikaba ari nako byari bimeze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, tariki 11 Mata 2024 habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri Stade ya ULK, kibanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bufatanyije na Komite ya IBUKA mu Murenge, bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Kibagabaga ruherereye muri uwo Murenge tariki 10 Mata 2024.
Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 10 Mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, (…)
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugenge byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, tariki 10 Mata 2024.
Ubwo ku rwego rw’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’Inama Njyanama y’uwo Murenge, Kayumba Bernard, yasabye abitabiriye icyo gikorwa, by’umwihariko urubyiruko, guha agaciro ibyagezweho bakabisigasira kugira ngo bitazasenyuka.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Sénégal bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yitabiriwe n’abantu basaga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri Senegal, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal (…)
Ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, abantu basaga 300 barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Congo, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nshuti z’u Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, mu gikorwa cyo kwibuka (…)
Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024, amabendera yose ari ku butaka bw’u Rwanda yaba ay’u Rwanda ndetse n’agaragaza imiryango n’ibihugu by’amahanga yururukijwe kugeza hagati, mu rwego kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe mu gihe (…)
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ tariki 05 Mata 2024 wamuritse igitabo gikubiyemo ubushakashatsi wakoze kigaragaza uko uburezi bwifashe mu bantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga, burishimira abanyamuryango bashya 80 ba FPR Inkotanyi bungutse, babaka barahiriye kwinjira muri uwo Muryango kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024.
Umuramyi Mado Okoka Esther utuye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Denmark, usengera muri Zion Temple, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntuma’, asobanura ko igitekerezo yakigize nyuma y’amagambo yari amaze gusoma muri Bibiliya.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uwa Madagascar, Andry Rajoelina na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Gen Mamady Doumbouya, bageze i Kigali, aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwiganjemo urw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, rufatanyije n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, tariki 03 Mata 2024 rwahawe amahugurwa agamije kubereka uko bakwagura ibitekerezo, bakirinda ibishuko, ahubwo bakita ku bibateza imbere bo ubwabo, bikanateza imbere Igihugu.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byavuguruwe. Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,764 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,637 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Bivuze ko Lisansi yiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashishaga mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Mwijuto mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko bungutse abanyamuryango bashya, nyuma y’uko 62 barahiriye kwinjira muri uwo muryango. Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.
Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’ubuyobozi, abaturage ndetse n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye muri uwo Murenge, bahuriye mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama, bishimira ibyagezweho muri icyo cyumweru.
Ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The Bible Society of Rwanda-BSR) uravuga ko imyiteguro y’igitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ igeze kure. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera muri BK Arena.