Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zimwe na zimwe z’Igihugu.
Mu nama yigaga ku bijyanye n’uburyo imihindagurikire y’ibihe ishobora kugira ingaruka ku bantu bafite ubumuga, bamwe mu bafite ubumuga batanze ubuhamya, ndetse bavuga n’ibyo bifuza ko byakorwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo mu gihe habayeho ibiza, kuko baza mu cyiciro cy’abantu baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Pastor Willy Rumenera uyobora umuryango witwa Comfort My People Ministry, avuga ko uwo muryango ukomeje intego yawo yo gufasha abantu no kubahumuriza, no kubabwira ko Imana ibakunda. Ni Umuryango wibanda ku bafite ibibazo bitandukanye nk’ababaswe n’ibiyobyabwenge, abafite ibibazo by’ubukene, abarwayi, n’abandi batandukanye (…)
Rwaka Parfait ni Umunyarwanda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba ari umushoferi utwara imodoka ukora mu muryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf - RNUD).
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki 15 Nzeri 2023, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’amezi abiri ku bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr. Jimmy Gasore ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, akaba asimbuye Dr. Ernest Nsabimana wari kuri uwo mwanya kuva tariki 31 Mutarama 2022, bivuze ko yari awumazeho umwaka n’amezi arindwi.
Hari abatarumva ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije na we ashobora gukenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ntibumve ko na we ari umuntu nk’abandi, akeneye kugira umuryango, akeneye kuba yatera inda, akeneye kuba yatwita, akabyara umwana.
Mu gihe Akarere ka Rubavu ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda gafatwa nka tumwe mu duce dushobora kweza imboga nyinshi zagera kuri benshi mu Banyarwanda, bamwe mu bahinzi bazo bo muri ako gace bakomeje gutaka kugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo muri ubu buhinzi. Iki kibazo kiramutse kitabonewe umuti kikaba cyagira ingaruka (…)
Umwongereza Adam Bradford umaze umwaka akorera mu Rwanda, ubu arashima uko iki Gihugu cyamwakiriye, akaba yarafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa akorera mu Rwanda.
Mutsinzi Aimé Alcide w’imyaka 12 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri Collège Saint André mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu banyeshuri barangije amahugurwa y’ikoranabuhanga atangirwa ku kigo cyitwa Keza Education Future Lab mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Inkuru y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, aho bivugwa ko yaba yaguye mu mpanuka y’indege yabereye i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize bamwe mu bayobozi bashya ku myanya itandukanye y’ubuyobozi, abandi bahindurirwa inshingano, nk’uko bigaragara muri iri tangazo.
Mu gikorwa ngarukamwaka gihuriweho n’inzego zitandukanye cyakozwe mu Gihugu hose kizwi nka ’Operation Usalama’, kigamije gukura ku isoko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe mu Rwanda, ibya magendu n’ibyarengeje igihe, hafashwe ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100.
Abanyeshuri 46 bo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 06 Kanama 2023, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bushima uruhare abafatanyabikorwa bagira mu bikorwa biteza imbere umuturage. Abafatanyabikorwa bashimiwe by’umwihariko mu gitaramo cy’Umuganura cyabereye muri uwo Murenge tariki 04 Kanama 2023.
ASSERWA ni umuryango nyarwanda uharanira inyungu rusange, uhuriwemo n’abakora akazi ko kuvidura ubwiherero no kubwubaka. Ni umuryango watangiye muri 2019, ukaba ugizwe na kampani zikora ako kazi kuri ubu zirenga 16. Abagize uwo muryango bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwishyira hamwe, kugira ngo bakemure ibibazo biri muri (…)
Urwego rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda hasojwe iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ryari rimaze iminsi itatu guhera tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023. Ni iserukiramuco ryaberaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rikaba ryabaga ku nshuro yaryo ya cyenda.
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, bateguye ubukangurambaga bwiswe ’Ring The Bell’ bugamije gukangurira abantu kwita ku burezi n’uburere bw’abana bafite ubumuga.
Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya cyenda, guhera tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bwashimiye abafatanyabikorwa babafashije mu mihigo y’umwaka wa 2022/2023 mu bikorwa bitandukanye.
Nyuma yo kubona ko umuziki wo mu njyana ya Hip Hop ugenda uzimira ugasimburwa n’izindi njyana, abateguye Iserukiramuco ryitwa ‘Ubumuntu Arts Festival’ ry’uyu mwaka, bashyizemo na gahunda igamije kwiga no kuganira ku muziki wo mu njyana ya Hip Hop, nk’imwe mu njyana zitanga ubutumwa bufasha abantu ku giti cyabo na sosiyete (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, buragaragaza ko nubwo hari iterambere rigaragara bagezeho mu bikorwa remezo, bakeneye ubufasha kugira ngo bagire inyubako igezweho y’Ibiro by’Umurenge.
Abaturage bo mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku itariki ya 04 Nyakanga 2023, basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.
Abatuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bizihije Umunsi wo Kwibohora tariki 04 Nyakanga 2023, bishimira imihanda biyubakiye ku ruhare rwabo, ndetse n’indi bubatse bishatsemo ubushobozi, bunganirwa na kompanyi imenyerewe mu kubaka imihanda ya NPD.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, baravuga ko bagomba gukomeza kwitabira ibikorwa byose bya Leta, kugira ngo bakomeze babe intangarugero ndetse n’inyangamugayo, ari byo bise kuba ‘Bandebereho’.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi tariki 02 Nyakanga 2023, barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho bikubiye mu mihigo (Manifesto) y’Umuryango kuko ari yo bagenderaho, bafata n’ingamba zo kwihutisha ibitaragerwaho.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko yiyemeje kurushaho kwita ku rwego rw’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ikemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego rufite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Abakozi ba Kompanyi yitwa CMA CGM y’Abafaransa ikora ubwikorezi (shipping) cyane cyane ku mazi no ku butaka, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo, tariki ya 30 Kamena 2023 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023 habaye igikorwa cyo kwimura no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri Paruwasi (…)