Ibihugu 12 byasabye Iran guhagarika ibitero byayo nta yandi mananiza

Ibihugu bya Qatar, Azerbaijan, Bahrain, Egypt, Jordan, Kuwait, Lebanon, Pakistan, Saudi Arabia, Syria, Türkiye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byasabye Iran guhagarika ibitero byayo ako kanya nta yandi mananiza, nyuma y’inama yabihurije i Riyadh mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, tariki 18 Werurwe 2026.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bamaganye ibitero Iran igaba ku bihugu bimwe na bimwe bikorana na Amerika na Israel hifashishijwe misile n’indege zitagira abapilote (drones), bikibasira ahantu hatuwe n’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo bya gisivili birimo inganda za peteroli, inganda zitunganya amazi y’inyanja, ibibuga by’indege, inyubako z’imiturire n’ahantu h’inyubako za dipolomasi.

Bashimangiye ko nta mpamvu iyo ari yo yose iha ububasha igihugu cya Iran yo kugaba ibitero kuri ibyo bihugu cyitwaje ko gishaka kwihimura.

Abo ba baminisitiri banashimangiye ko ibyo bihugu bifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kwitabara, basaba Iran kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga imibanire y’ibihugu.

Amakimbirane akomeye hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Israel yafashe intera ndende, agera no ku bindi bihugu, aho Iran igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biherereye muri ibyo bihugu bitandukanye, igamije kwihorera.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi kuki abantu bose bishyizemo IRAN?Niba byarabananiye kugira icyo bayifasha, Nibareke nayo yirwaneho nayo, kuko abo bose ni abanyabwoba cyane!.

Mehdi yanditse ku itariki ya: 20-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka