Ubu ndaryama ntekanye - Mukandori wapfakajwe na Jenoside yasaniwe inzu
Mukandori Dancille utuye mu Karere ka Rwamagana ni umukecuru wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yishimiye ko yasaniwe inzu n’umuryango wa gikirisitu udaharanira inyungu, ‘Comfort my People Ministry’ akavuga ko ubu agiye kuryama atekanye.
Comfort My People Ministry basaniye inzu uyu mukecuru nka kimwe mu bikorwa basanzwe bakora cyo gufasha abatishoboye by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukandori atuye mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Nyarukombe, mu Murenge wa Muyumbu ho mu Karere ka Rwamagana.
Yishimiye kuba yasaniwe inzu kuko ari kimwe mu bibazo by’ingutu yari afite.
Avuga ko yahoranaga impungenge z’uko inzu yari atuyemo yashoboraga kuzamugwaho kandi nyamara nta mikoro ahagije yo kuyisana yari afite.
Ati “Nta bushobozi nari mfite bwo kuba nayisana. Bayishyizeho umucanga na sima, bayikorera amasuku yose, bashyiraho fondasiyo, inzugi zikomeye. Ubu ndaryama ntekanye kubera uyu muryango.”
Pastor Willy Ntayoberwa Rumenera, Umuyobozi akaba n’uwashinze Comfort My People Ministry, yavuze ko mu ntego z’uyu muryango harimo gufasha abatishoboye by’umwihariko kubakira no gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, byose bigaherekezwa no kuvuga ubutumwa bwiza.
Avuga ko ibi bikorwa bisobanuye guhumuriza abantu kandi bikaba no mu mujyo wo kwibuka ariko abantu baniyubaka nk’uko isanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibivuga.
Ati:” Amagambo agomba kujyana n’ibikorwa.”
Pastor Rumenera yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside amahanga arebera.
Ati: “Dukomeze dukundane tugire ubumwe twubake u Rwanda rwiza turugire paradizo.”
Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu Murenge wa Muyumbu, Adolphe Gashumba, avuga ko bashimira uruhare rwa Comfort My People mu bikorwa by’iterambere.
Ati: “Icya mbere ni uko uyu muryango ufasha abaturage mu kwivana mu bukene no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye cyane cyane muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32.”
Avuga ko gusanira Mukandori bigiye gukomeza kumufasha kudaheranwa n’agahinda no kumva ko atari wenyine, ko hari inshuti, abavandimwe n’Igihugu bamuhoza ku mutima.
Umuryango ‘Comfort My People’ washinzwe mu 2006, ni umuryango utagamije inyungu ushingiye ku myizerere ya gikirisitu, wagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu banyuranye barimo n’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uretse kubakira abatishoboye, uyu muryango unafasha mu gusubiza ku murongo abana bo ku muhanda n’urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge aho banyuzwa mu kigo cyatangijwe n’uyu muryango, ndetse kugeza ubu batangiye ubuzima bushya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|