Kigali: Babukereye mu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika (Amafoto)

Abanyakigali kimwe n’abandi bakirisitu bo hirya no hino ku Isi babukereye mu kwizihiza ibirori by’umunsi mukuru wa Pasika, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2026.

Abakirisitu bawizihiza bawufata nk’umunsi mukuru wo kwibuka no kwizihiza izuka rya Yezu Kristu nyuma y’iminsi itatu abambwe ku musaraba. Ni ikimenyetso cy’intsinzi y’ubuzima ku rupfu n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.

Ni na yo mpamvu abenshi bazindukira mu nsengero na za Kiliziya mu masengesho, nyuma bagakomereza mu bindi birori mu ngo, mu miryango, cyangwa mu bitaramo byo kuramya no gusingiza Imana.

Mu mafoto, irebere uko hirya no hino i Kigali byari byifashe kuri uyu munsi.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka