Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, bateguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha amatora ari imbere mu Rwanda y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite. Ubwo bukangurambaga babujyanishije n’amarushanwa atandukanye, bukaba bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere (…)
Abarokokeye muri Saint Paul, Sainte Famille, CELA na CALCUTTA, tariki 14 Kamena 2024, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye, ndetse ishyira mu myanya bamwe mu bayobozi, abandi bahindurirwa iyo bari barimo.
Abashakashatsi n’abahanga mu bijyanye no kubaka ubudaheranwa basanga hakwiye gushyirwaho gahunda zikomatanyije kugira ngo zifashe kubaka ubudaheranwa bwuzuye ndetse no kuvura ibikomere cyane cyane mu bihugu bikiri cyangwa bisohotse mu ntambara na Jenoside.
Ababyeyi barerera mu ishuri ry’incuke riri mu rwunge rw’amashuri rwa Kiruli mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bagaragaza ko iri shuri rifite akamaro kanini, kuko rifasha abana babo kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, babagereranyije n’abataragize amahirwe yo kunyura muri iryo shuri.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi bwiza, batagendeye mu kigare no ku marangamutima, ahubwo bagendeye ku migabo n’imigambi abakandida bazababwira.
Abayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 07 Kamena 2024 bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka bagenzi babo bapfuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byahuje abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta, ababyitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye zerekeranye (…)
Nyuma y’uko byagaragaye ko hari ababyeyi batumva akamaro gukina bifite mu buzima bw’umwana, u Rwanda n’abafatanyabikorwa, biyemeje gushyiraho politiki ifasha abana kwiga ibintu bitandukanye binyuze mu mikino (Learning through Play).
Abanyeshuri na bamwe mu barezi bo ku kigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center giherereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, tariki 04 Kamena 2024, basuye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, baganirizwa na bamwe mu Badepite ku miterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.
“Bandebereho: Ntuzagwingira Duhari” ni intero y’ababyeyi b’abagabo bo mu Karere ka Nyabihu biyemeje kugira uruhare mu kwita ku mikurire myiza y’abana. Ni na yo nsanganyamatsiko yagendeweho mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), wizihirijwe ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu mu Kagari (…)
Abagize urwego rwa DASSO rwunganira Akarere ka Kicukiro mu gucunga umutekano, tariki 31 Gicurasi 2024 boroje abaturage mu Murenge wa Gahanga hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene, hakaba hatanzwe inka enye ndetse n’amatungo magufi y’ihene 20.
Abitabiriye Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, barebeye hamwe ibyakozwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2023-2024, bishimira ibyagezweho, bareba n’aho bagize intege nke, bafata ingamba zo kubikosora kugira ngo ibindi biyemeza mu mwaka utaha bizagende neza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko ubuyobozi muri rusange bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, kuko ibikorwa byabo byigaragaza mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.
Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) rifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’abatuye muri uwo Murenge, bateguye igiterane cyo gushimira Imana kubera ibyiza yabagejejeho mu myaka 30 ishize, icyo gitaramo kikaba cyabaye tariki 26 Gicurasi 2024.
Sheikh Sindayigaya Mussa atorewe kuyobora Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), asimbuye Sheikh Salim Hitimana.
Abaturage b’Umurenge wa Gahanga hamwe n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, bizihije ku nshuro ya gatatu umunsi ngarukamwaka w’amahoro, waturutse ku bumwe n’ubwiyunge bw’abaturage babiri bo muri uwo Murenge, ari bo François-Xavier Ngarambe wahaye imbabazi uwitwa Bucyana Innocent wagize uruhare mu kwica ababyeyi ba Ngarambe muri (…)
Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururizaga mu Murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu, zifite agaciro k’asaga miliyoni imwe (1Frw).
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs), cyane cyane abafite aho bahurira no gutangaza amakuru no kumenyekanisha ibikorwa by’iyo miryango.
Abanyeshuri bafite ubumuga baturutse mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bari mu bahize abandi mu marushanwa yo kwandika inkuru ategurwa n’Isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Libary, KPL), aho mu banyeshuri 36 batsinze icyenda muri bo ari abafite ubumuga.
Ubuyobozi bwa Seminari Nto ya Ndera yitiriwe Mutagatifu Vincent (PSSV) bwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abasaserdoti, Abaseminari, Abakozi ba Seminari n’abandi bantu bari bahahungiye, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko ku itariki ya 17 Gicurasi 2024, ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza, yakiriye umukandida umwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira ko hari iterambere rigaragara bamaze kugeraho y’umwihariko mu myaka 30 ishize, bakishimira ko umugore yahawe ijambo n’agaciro. Icyakora basanga hari ahagikenewe ko bongera imbaraga cyane cyane mu gushaka ibyunganira iterambere ryabo n’iry’umuryango, bagahindura imyumvire y’uko (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, tariki 16 Gicurasi 2024 yitabiriye ikiganiro yahuriyemo n’abandi ba Minisitiri b’Intebe barimo uwa Côte d’Ivoire, uwa Guinea ndetse n’uwa Sao-tome et Principe. Ni ikiganiro cyatangiwe mu ihuriro ry’abayobora ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Afurika (Africa CEO Forum). Abatanze icyo (…)
Inzego z’umutekano zafashe uwitwa Gasake Weralis w’imyaka 73 y’amavuko, afatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda.
U Rwanda rukomeje imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda b’imbere mu Gihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi. Ni urubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ akaba arimo kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyakora we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.
Ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, abasaga 150 barimo abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Cameroun, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nshuti z’u Rwanda, bifatanyije n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Yaoundé, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu (…)