Gaz icukurwa mu Kivu izatangira gutekeshwa mu gihembwe cya mbere cya 2028
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu izatangira gukoreshwa mu gihembwe cya mbere cya 2028, ni ukuvuga mu mezi atatu abanza y’uwo mwaka.
Abazatangira gukoresha iyi Gaz bwa mbere ni abantu batekera hamwe, barimo ibigo by’amashuri, ibigo bicumbikira abantu benshi icyarimwe, ibitaro…. naho abandi iyi gahunda ikazabageraho nyuma.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2026 mu kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cyagarukaga ku ku ngamba z’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.
Ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ni kimwe mu bibazo byugarije Isi biturutse ku ntambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran, maze icyo gihugu mu kwihimura, gifunga umuhora wa Hormuz (Strait of Hormuz) ucamo 20% by’ibikomoka kuri Peteroli na Gaz bikoreshwa ku Isi.
Uyu muhora ni inzira y’amazi ikomeye cyane iri hagati ya Iran n’ibirwa bya Oman, ihuza ikigobe cya Peresi (Persian Gulf) n’inyanja y’u Buhinde. Uyu muhora ufite akamaro kadasanzwe mu bukungu bw’isi kuko unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaze bikoreshwa ku isi yose.
Iran yatangaje ko uyu muhora ufunze bitewe n’intambara yahuje Iran na Amerika ndetse na Israel kuva muri Gashyantare 2026.
Iran yatangiye gahunda yo kwishyuza amato anyura muri uwo muhora, aho yayashyize mu byiciro bitatu (inshuti, ababogamiye hagati, n’abanzi). Amato y’ibihugu bifatwa n’abanzi (nka Amerika na Israel) ntiyemerewe kuhanyura.
Guhagarara kw’ubwikorezi muri uyu muhora byatumye ibiciro bya peteroli ku isi bizamuka cyane. Ingaruka zageze no mu karere, aho muri Tanzania igiciro cya lisansi cyazamutseho amashilingi asaga 950 kuri litiro muri Mata 2026.
Ibihugu bisaga 40 byatangiye ibiganiro byo gushaka uko uyu muhora wafungurwa mu buryo bwa dipolomasi. Mu mpera za Werurwe, Perezida Donald Trump yahaye Iran amasaha 48 yo kuba Iran yawufunguye, ariko biba iby’ubusa.
Uyu muhora ufite ubugari bwa kilometero 33 gusa mu gice cyawo gito cyane cy’amazi y’inyanja ari hagati y’ubutaka, bikaba byorohera ingabo za Iran kuwugenzura byuzuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|