Muve muri ‘Bamuroze’ mwivuze Malariya hakiri kare – Meya wa Rwamagana
Abaturage bo mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026 bahabwaga inzitiramibu, basabwe kuzikoresha neza kugira ngo zibarinde kurumwa n’imibu itera Malariya, basabwa no kwirinda kwitiranya Malariya n’amarozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabasabye kudasuzugura indwara ya Malariya, kuko iyo umurwayi atinze kuyivuza ihinduka igikatu. Yagize ati “Malariya ni indwara yica. Iyo bayivuye nabi cyangwa ugatinda kwivuza, ijya mu bwonko, ari yo bamwe bita Malariya yo mu mutwe. Umuntu atinda kwivuza Malariya, yata ubwenge abantu bakavuga ngo ‘bamuroze’. Muve muri bamuroze. Umuntu niba afite ibimenyetso bya Malariya birimo kuruka, umuriro mwinshi, gutengurwa,… mwihutire kumugeza ku mujyanama w’ubuzima, muri buri Mudugudu turamufite, aba afite n’ibikoresho bipima Malariya, cyangwa se umuntu yihutire kugera ku ivuriro ry’ibanze turaryifitiye hano iwacu. Twirinde bya bindi byo kuvuga ngo turabanza kujya kubaza (mu bapfumu no mu bavura amarozi).”
Mbonyumuvunyi yahaye abaturage bo muri Fumbwe urugero rw’umugore uherutse kwitaba Imana azize inzoga yanyweye zihumanye, ariko aho kwihutira kujya kwa muganga abanza kujya ‘kubaza’ umukecuru w’ahitwa Bicaca, agera kwa muganga yatinze, yanarembye, arapfa, mu gihe abandi baturage bari basangiye izo nzoga, bagejejwe kwa muganga, baravurwa barakira.
Mbonyumuvunyi ati “Ntimukagire ahandi mubanza kunyura ngo murabaza abakuru, mwihutire kugera kwa muganga. Malariya ni indwara yica, ariko na none iyo umuntu yayivuje mbere, ikira vuba kurusha izindi. Iyo urwaye inkorora n’izindi, baguha ibinini unywa mu minsi irindwi, ariko iyo urwaye Malariya baguha ibinini unywa mu minsi itatu yonyine ukaba wakize ukisubirira mu kazi kawe. Rero mwivurize ku gihe kuko iyo utagiye kwa muganga, umuriro urakurenga ukaruka, kurya bikakunanira, ugatakaza amazi menshi. Iminsi ibiri irahagije kugira ngo umuntu ajye muri ‘coma’ cyangwa abe yanapfa.
Muri rusange, ingo 8,974 zo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana zahawe inzitiramibu 21,650 hagendewe ku mubare w’uburiri buri rugo rufite. Abaturage bahawe inzitiramibu babyishimiye, kuko zizabarinda kurumwa n’imibu yabateraga Malariya.
Nyirasangwa Mariya utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, ni umubyeyi ufite abana babiri. Yagize ati “Nishimye cyane kuko izo bari baraduhaye mbere zari zarashaje. Hano haba Malariya cyane ndetse muri iyi minsi umwana wanjye yarayirwaye. Ubanza biterwa n’uko duturiye ikiyaga cya Muhazi.”
Umusaza witwa Nkarante Theoneste ufite imyaka 78 y’amavuko, na we yahawe inzitiramibu. N’akanyamuneza mu maso, yagize ati “Inzitiramibu nari nyikeneye cyane. Imibu yararaga induhira hejuru. Ubu ngiye guhita nyimanika, nze kuyiraramo, biranshimishije cyane rwose kuko iyo nari mfite irashaje kuko hashize nk’imyaka umunani bayiduhaye.”
Imirenge ya Fumbwe na Muyumbu yo muri Rwamagana igaragaramo 50% bya Malariya yose iri muri ako Karere. Ni ukuvuga ko abarwayi ba Malariya baboneka muri iyo mirenge ibiri, bangana n’ababoneka mu yindi mirenge 12 yo muri Rwamagana ubateranyije. Bikekwa ko impamvu imirenge ya Fumbwe na Muyumbu ibonekamo Malariya nyinshi, biterwa no kuba yegereye ikiyaga cya Muhazi. Ni na yo mpamvu yitaweho muri gahunda ya RBC yo kurwanya Malaria.
Muri iyi minsi, Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) n’abafatanyabikorwa, bari mu bukangurambaga bwo kurwanya Malariya. Barateganya gutera umuti wica imibu mu nzu zo mu mirenge 96, naho inzitiramibu zo zizatangwa mu mirenge 117 yo hirya no hino mu Gihugu.
Bitarenze mu kwezi kwa Gatanu muri uyu mwaka wa 2026, RBC n’abafatanyabikorwa barateganya kuzaba bamaze gutanga inzitiramibu Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900, hibandwa ku mirenge y’Uturere dukunze kwibasirwa cyane na Malariya.
Inzitiramibu zihabwa abaturage zisimbuzwa mu gihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu kuko zishobora kuba zarashaje, cyangwa umuti waragabanutsemo, ariko ntibivuze ko ziba zitagikora ndetse iramutse itarashaje cyangwa itaracitse, uyifite yemerewe gukomeza kuyiryamamo mu buryo bwo gukumira imibu ngo itamugeraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|