Ubuhuza bugiye kwibandwaho mu gukemura ibibazo by’imanza zerekeranye n’ubwishingizi

Mu nkiko z’u Rwanda kuri ubu hari imanza 892 zifitanye isano n’ibibazo by’ubwishingizi bijyanye n’indishyi, impanuka, amasezerano y’ubwishingizi, n’ibindi.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026, ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda ryagiranye ibiganiro na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Mukantaganzwa Domitilla, hagamijwe kureba uko amakimbirane n’ibibazo biri mu bwishingizi byakemuka hatisunzwe inkiko, ahubwo binyuze mu kumvikanisha impande zombie, ari byo bizwi nk’ubuhuza.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Hon. Mukantaganzwa Domitilla avuga ko u Rwanda rushyize imbere Ubuhuza nk'uburyo bufite imizi mu muco nyarwanda bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro hagati y'impande zifitanye ikibazo, zikumvikana ku mwanzuro, kandi ntibusige amakimbirane mu mitima y'ababuranyi
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Mukantaganzwa Domitilla avuga ko u Rwanda rushyize imbere Ubuhuza nk’uburyo bufite imizi mu muco nyarwanda bwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro hagati y’impande zifitanye ikibazo, zikumvikana ku mwanzuro, kandi ntibusige amakimbirane mu mitima y’ababuranyi

Mukantaganzwa asanga no muri izo manza 892 ziri mu nkiko hakiri amahirwe yo kuzirangiza hakoreshejwe ubuhuza aho kugira ngo zigume mu nkiko, gusa akihanangiriza Abavoka bashobora kubangamira ubwumvikane bw’impande zombi, bagashyigikira ko abarega bajya mu nkiko babizeza ko ari bwo bazabona inyungu nyinshi y’amafaranga.

Yagize ati “Icyo ni ikibazo gikomeye, ni yo mpamvu muri iyi nama twatumiye Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka, kugira ngo na we yumve uko abayobozi bakuru b’amasosiyete y’ubwishingizi batubona. Bariya Bavoka bakora nabi barahari. Iyo batangiye kwizeza abarega ko bazabona inyungu nyinshi, ni uko ubwo baba bafite n’abandi bantu bazabibafashamo kugira ngo babigereho, akenshi bikazamuka binaherekejwe na ruswa. Rwaba ari urugaga rw’Abavoka ntirubishyigikiye, mu nkiko ho ni ikizira, mu masosiyete y’ubwishingizi na ho barabikurikirana. Ikindi ni uko abo ba Avoka bakora nabi mu by’ukuri barakurikiranwa kandi barabihanirwa, kuko u Rwanda ni Igihugu kivuye kure, kandi kigeze aheza. Ntabwo rero dukwiye gufata intambwe nziza tugezeho ngo tube ari twebwe tuyisubiza inyuma. Abo Bavoka batagendera ku mategeko, batagendera ku kuri ahubwo bagashaka gushyira imbere ibyifuzo byabo bakayobya abaturage ni abo kwamaganwa kubera iyo myitwarire idahwitse.”

Kuri icyo cy’Abavoka bizeza abarega ko nibajya mu nkiko aribwo bazabona inyungu z’umurengera, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, avuga ko ikibazo usanga kiri ku bigo by’ubwishingizi bishaka guha intica ntikize uregera indishyi, n’ubwo adahakana ko hari abavoka bagira iyo myitwarire yo gushaka indishyi z’umurengera, akavuga ko biyemeje kwicarana nk’impande bireba bagasuzuma ahari ikibazo cyabangamira ubuhuza kuko bose babushyigikiye.

Impungenge ku Bavoka bizeza abaturage inyungu iri hejuru nibaramuka bagiye mu nkiko, zagarutsweho na Alex Bahizi uri mu buyobozi bw’ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi (ASSAR).

Ati “Ni ikibazo kinini dukunze kubona. Abavoka mu mwuga wabo harimo no kunganira abantu. Rero iyo babwiye abantu ko babunganira bakajya mu nkiko bagatsindira amafaranga menshi, na bwo biba biri mu kazi kabo, ariko ntibivuze ko iteka biba bibereye abakiriya b’ibigo by’ubwishingizi cyangwa ibyo bigo. Gusa natwe nk’ibigo by’ubwishingizi tuba dufite Abavoka. Icyo twasaba abakora umwuga w’abanyamategeko ni uko yaba umwavoka w’ikigo cy’ubwishingizi, yaba n’umwavoka uhagarariye uwishingiwe, bagombye kureba ibifitiye akamaro uwo bahagarariye harimo gukemura ikibazo mu gihe gito, kwirinda ko ikibazo kigendaho ibintu byinshi mu kugikemura, ariko kigakemuka hagasigara ubwumvikane, abantu bagakomeza gukorana.”

Raporo y’umusaruro wavuye mu buhuza igaragaza ko nko mu mwaka ushize wa 2025 imanza 3,648 zarangijwe hifashishijwe ubuhuza. Mbere yaho mu 2024 imanza 2,456 ni zo zarangijwe hifashishijwe ubuhuza.

Abitabiriye ibiganiro bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo
Abitabiriye ibiganiro bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka