Gasabo: Hatewe ibiti bya gakondo byitezweho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Abaturage bo mu Murenge wa Rutunga n’abo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, bifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, batera ibiti ku musozi uherereye mu Mudugudu w’Urukerereza mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rutunga.
Ni ahantu hahoze ishyamba rya pinus ryasaruwe, ariko kubera ko ridatoha, umusozi usigara wambaye ubusa. Kuri iyi nshuro hatewe ibindi bindi byiganjemo ibiti bya gakondo birimo amoko atandukanye arenga atanu, bizwiho kugira umwihariko mu kubungabunga ubutaka no kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Ibyo biti kandi byitezweho gufata ubwo butaka buri ku musozi kugira ngo isuri itazabutwara bukangiza amazi y’ikiyaga cya Muhazi kiri hafi aho.
Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu wahujwe n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba, Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ndetse n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere.
Buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza iyo minsi itatu, mu Rwanda ibikorwa byo kuyizihiza bigahurizwa hamwe mu rwego rwo gushimangira ubwuzuzanye buri hagati y’amazi, amashyamba, n’ubumenyi bw’ikirere.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yibukije ko muri iki gihe mu Rwanda ndetse no ku Isi hose ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zirushaho kwiyongera, harimo imvura nyinshi itera imyuzure ikangiza umutungo kamere w’amazi n’amashyamba ndetse bigatera ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Ati “Birakenewe byihutirwa, ko twese duhuriza hamwe imbaraga mu kurinda no kubungabunga umutungo kamere w’amashyamba, n’uw’amazi ndetse no gukurikiza inama tugirwa n’abahanga mu by’ubumenyi bw’Ikirere. Twese hamwe, turasabwa kuzirikana akamaro k’amazi, amashyamba, ndetse na serivisi z’ubumenyi bw’ikirere mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Yasabye buri wese kwiha intego yo kugira uruhare mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi hakorwa ibikorwa byo kubungabunga ibyogogo (kurwanya isuri hacibwa amaterasi ndetse n’imirwanyasuri), gukoresha neza umutungo kamerewe w’amazi, kubungabunga ibikorwa by’amazi yo kunywa n’iby’isuku n’isukura, kubungabunga amashyamba hirindwa kuyangiza, haterwa andi mashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, n’ibiti by’imbuto.
Yasabye kandi abantu kwibanda ku gukoresha ibicanwa bidahumanya ikirere nka Gaz n’ibindi, no gukurikiza inama zitangwa na serivisi z’ubumenyi bw’ikirere, mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.
Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo ARCOS, GIZ, IUCN, ECOPLANET BAMBOO ndetse n’abandi bose bafatanyije mu gutegura igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi, Amashyamba n’ Ubumenyi bw’Ikirere, asaba abatuye ahatewe ibiti kubibungabunga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|